Bamwe mu bagabo bakize Covid-19 barataka kubura ubushake bwo gutera akabariro

Sangiza iyi nkuru

Icyorezo cya Covid-19 gikomeje guhangayikisha Isi n’abantu mu buryo butandukanye, aho kuri ubu nyuma yo kugikira, bamwe mu bagabo bakirwaye bavuga ko nyuma yo gukira basigaranye ikibazo cyo kubura ubushake bwo gutera akabariro.

Dr Frank Serebour, visi perezida w’ishyirahamwe ry’abaganga bo muri Ghana (GMA) avuga ko abagabo bamwe bagiye bagaragaza ibibazo byo kubura ubushake bwo gutera akabariro cyangwa ibyo bita mu ndimi z’amahanga, “dysfonctionnement érectile”.

Ubundi se Coronavirus ihurira he no gushyukwa kw’umuntu?

Bamwe mu baganga batanze ibisobanuro kuri iki kibazo. Impuguke ku ndwara zandura, Umunyamerikakazi Dena Grayson avuga ko, “Coronavirus izwiho gutera ibibazo mu mitsi y’amaraso. Hari impungenge nyazo ko abagabo bashobora kugira ibibazo by’igihe kirekire byo kutagira ubushake bwo gutera akabariro kubera iyo virusi kuko tuzi ko itera ibibazo mu mitsi y’amaraso. Iyi virusi ishobora kutakwica gusa, ahubwo ishobora no kugutera ibibazo ubuzima bwawe bwose”.

Mugenzi we, Christopher Kyle, impuguke mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere muri Oregon, ndetse akaba umujyanama mu by’ubuvuzi, we agira ati: “Ntabwo bitangaje kuba ibibazo by’imitsi y’amarasi bituruka kuri Covid bifitanye isano no kubura ubushake bwo gutera akabariro, kuko ibi biterwa ahanini no kudatembera neza kw’amaraso. Ikintu cyose cyangiza imiyoboro y’amaraso cyangwa kibangamira ubwisanzure mu gutembera kw’amaraso mu mubiri wose bishoboka ko byagira ingaruka ku bushobozi bwo kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina”.

Usibye iki kibazo kandi nk’uko iyi nkuru dukesha Afrikbuzz isoza ivuga, bamwe mu bakize icyorezo cya Covid-19 ngo bagiye banatakaza ububasha bwo guhumurirwa no kumva uburyohe bw’ibyo kurya ariko bikaza kurangira nyuma.

Haribazwa rero niba n’uku gutakaza ubushobozi bwo gushyukwa bishobora kugira igihe bizarangirira nk’uko abafite iki kibazo babyibaza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *