Umuhanzikazi Rema Namakula yashyize umuriro mu mubano utari mwiza uri hagati ye na Fille Mutoni, avuga ko azashyiraho miliyoni imwe ku bantu bagenda baririmba indirimbo yafatanyije na The Ben yitwa ” This is love”. Iyi ndirimbo kuri ubu muri Uganda iri kwitwa ‘Love Anthem’ ari byo kuvuga ngo indirimbo yubahiriza urukundo. Irakunzwe ku buryo ibivugwa ko The Ben yari yayikoze mu buryo bw’amajwi ari kumwe na Fille, nyuma akaza kongera kuyikora amajwi n’amashusho ari kumwe na Rema, biramutse ari byo byaba biri kurya ahantu Fille. Iby’aya makuru The Ben ntacyo arabitangazaho gusa iyi ndirimbo iri mu zikunzwe cyane muri Uganda. Kuri ubu Rema yagiye kuri Instagram avuga ko agiye gutanga miliyoni ku bafana bitewe n’uko abona indirimbo hari aho imaze kugera. Ati ” Mu gihe This is love igeze muri miliyoni mu minsi… Vuba aha ngiye gutanga miliyoni, mukomeze kuyitega amatwi.” Ugblizz yari yaronse amakuru ko iyi ndirimbo kuba Fille na MC Kats batarafatanyije na The Ben ari ibintu byababaje kuko bawufata nk’umushinga uzinjiza menshi batakaje. Wasoma: https://bwiza.com/?Rema-na-Fille-bararebana-ay-ingwe-kubera-The-Ben


