Polisi y’u Rwanda irakeka ko umugabo witwa Nsekanabo Joël w’imyaka 40 y’amavuko wari utuye mu Kagari ka Kinyaga, Umurenge wa Nkanka w’Akarere ka Rusizi, yiyahuriye muri kasho, mu gihe umuryango we uhamya ko wari umaze iminsi 14 waramubuze.
Nk’uko umugore wa Nsekanabo witwa Mukamuganga Claudine yabitangarije Radio Ijwi rya Amerika dukesha aya makuru, hafi saa kumi n’ebyiri y’umugoroba wa tariki ya 17 Mutarama 2021 ngo ni bwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kinyaga wari kumwe n’undi musore ufite amapingu, baje batwara umugabo we kuri moto, yambaye amapingu.
Ati: “Gitifu naramubajije, arambwira ngo bamujyanye ku Nkanka. Nanjye nari mfite inomero ya polisi wo ku Nkanka, ndamuhamagara nti ‘ese umugabo wanjye bamugejeje aho?’ arambwira ati ‘bahamugejeje ariko bahise bamukomezanya, bamujyanye kuri Burigade’ (i Kamembe).”
Umugore avuga ko atigeze amenya icyo umugabo we azira, ndetse ngo yageregeje no gushakira umugabo we muri kasho ya Kamembe (Burigade) bari bamurangiye, abaza apolisi n’abo mu rwego rw’ubugenzacyaha (RIB) bamubwira ko batamufite.
Ati: “Mu gitondo cya kare nabyutse ngenda i Kamembe, ngezeyo mbaza umupolisi nari mpabonye…arambwira ati: ‘ntawe uhari’, mbaza RIB baravuga ngo umuntu bakiriye bwa nyuma ni umuntu bakiriye saa saba zo ku manywa…njya ku wundi, na we anyereka umuntu wa nyuma, arambaza ‘se ni uyu?’ ndamubwira nti ‘ntabwo ari uwo nguwo.”
Mukamuganga avuga ko kuri uyu wa 1 Gashyantare 2021 yaje guhamagarwa n’ubuyobozi bwa Polisi ku rwego rw’Akarere, bumubwira ko umugabo we yiyahuriye muri kasho ya Kamembe, iherereye mu murenge wa Kamembe muri Rusizi.
Amakuru y’uko Nsekanabo yiyahuriye muri kasho ya Kamembe yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera mu kiganiro yagiranye na VOA.
CP Kabera ati: “Hari umuntu bikekwa ko yiyahuye ari muri kasho…” avuga ko ariko ikibazo nta byinshi yakivugaho kuko kiri mu maboko y’ubugenzacyaha.
Abaturage bakeka ko itabwa muri yombi rya Nsekanabo ryaba hari aho rihuriye n’amakimbirane avugwaho kuba yari afitanye n’abapolisi bakorera mu kiyaga cya Kivu, ashingiye ku bucuruzi bwa magendu.

6 Responses
Rusizi: Byamenyekanye ko yiyahuriye muri kasho nyuma y’iminsi 14 aburiwe irengero
Eeee! Ese buriya siyarigutabarwa na bandi bafinganwe nawe, cyangwa ababizi, neza njye bansobanurira niba murwanda ,
Tugira gereza buri wese bamufungira ukwe.

NIKOBISANZWE POLICE YICA ABANTU IKABESHYA KO BIYAHUYE GUSA NTAMUGAYO KO BATAGIRA UBAKURIKIRANA C KD BARASHYIGIKIWE PE MWIHANGANE

ubwose umuntuyiyahuragute murikasho? keretse nibanabapolic barinda iyo kasho, ntibyumvikanape
Rusizi: Byamenyekanye ko yiyahuriye muri kasho nyuma y’iminsi 14 aburiwe irengero
ubwose umuntuyiyahuragute murikasho? keretse nibanabapolic barinda iyo kasho, ntibyumvikanape