Uganda: Umuyobozi w’Akarere arashinjwa gushaka gufata ku ngufu umunyeshuri muri KIU

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cya Mbarara muri Uganda cyahamagaje Umuyobozi w’Akarere ka Isingiro, Jeremiah Kamurari ushinjwa kugerageza gufata ku ngufu umunyeshuri wiga muri Kaminuza Mpuzamahanga ya Kampala (KIU) washakaga ko amusinyira.

Kamurari avugwaho kuba yarashutse uyu mukobwa w’imyaka 21 witwa Patricia Katushabe bagahurira muri Lodge akagerageza kumufata ku ngufu mbere y’uko abasha kumucika.

Umuvugizi w’igipolisi muri iki gice, Samson Kasasira avuga ko Katshabe yagejeje ikirego kuri Station ya Polisi ya Mbarara kuwa Gatatu w’icyumweru gishize.

Uyu mukobwa ukomoka ahitwa Endinzi mu Karere ka Isingiro yabwiye polisi koyifuzaga umukono na kashe by’uyu muyobozi ku cyangombwa yari yatumwe.

Kasasira ati: “Uwahohotewe yari yahamagaye umuyobozi kuri telephone ku munsi wabanje umuyobozi amusaba kumusanga mu Mujyi wa Mbarara.”

Akomeza agira ati: “Kuwa Gatatu, uwahohotewe yaje guhura n’umuyobozi kubwa kashe. Bahuriye kuri Banki ya Stanbic aho umuyobozi yabwiye uwahohotewe kwicara mu modoka maze bajya gushaka kashe.”

Uyu muyobozi ngo yahise atwara imodoka ajya kuri lodge iherereye ahitwa Ruharo, ajyana uwahohotewe mu cyumba aho yageragereje kumufata ku ngufu. Umukobwa ariko nk’uko tubikesha Chimpreports yabashije kumwigobotora arahunga akizwa n’abantu bari hanze ya lodge bahise bamujyana kuri Station ya Polisi ya Mbarara.

Kasasira avuga ko ubwo polisi yahamagaraga Kamurari yavuze ko ibintu by’uyu mukobwa yabisize muri Booma hotel aho byasanzwe.

Kamurari akaba yahise ahamagazwa na polisi ngo akoreshwe inyandikomvugo ku cyaha ashinjwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *