Copa del Rey: Byasabye amasaha 2 ngo FC Barcelona yikure mu nzara za Granada

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya FC Barcelona yaraye igeze muri 1/2 cy’irangiza cya Copa del Rey (Igikombe cy’umwami), nyuma yo gusezerera Granada ku bitego 5-3.

Ni Barcelona yarwanye inkundura, kugeza mu minota ya nyuma y’umukino ubwo yishyuraga ibitego 2-0 yari yatsinzwe hakiri kare cyane.

Granada yari yafunguye amazamu ku munota wa 34 w’umukino ku gitego yatsindiwe n’umunya-BrĂ©sil, Kennedy, wahoze ikinira Chelsea yo mu Bwongereza; ibona igitego cya kabiri ku munota wa 47 w’umukino ibifashijwemo na Rutahizamu Roberto Soldado wamenyekanye mu makipe ya Real Madrid, FC Valence, Tottenham n’ayandi.

Ni nyuma yo gusiga abakinnyi bose ba FC Barcelona akisanga wenyine n’umuzamu Marc-Andre Ter Stegen utashoboye gukiza izamu rye.

Ibi bitego byombi byari bihagije kugira ngo abasore b’umutoza Diego Martinez baryame mu izamu ryabo, ibyatumye Barcelona ibacurikiraho ikibuga n’ubwo kumena urukuta rw’abakinnyi babarirwa mu munani cyari ikibazo kuri Ronald Koeman n’abasore be.

Ni Koeman wari wongereye ingufu mu busatirizi azana mu kibuga rutahizamu Martin Braithwaite ngo yongerere imbaraga Lionel Messi, Ousmane Démbelé na Antoine Griezmann.

Uburyo bukomeye Barça yabonye burimo ubw’umupira wa Fransico Trincao wagonze umutambiko w’izamu, uwa Messi wagaruwe n’igiti cy’izamu n’uwo Antoine Griezmann yateye agaramye ugakurwamo n’umuzamu.

Iminota ine ya nyuma yagaruye FC Barcelona mu mukino

Nyuma yo guhusha ibitego bitabarika, ikipe ya FC Barcelona yagomboye ibitego yari yatsinzwe ku munota wa 90+2 ibifashijwemo na Jordi Alba, nyuma gato y’uko Antoine Griezmann yari amaze gutsinda igitego cya mbere.

Griezmann yari ahawe umupira na Messi, mu gihe Jordi Alba na we yari awuhawe n’umutwe n’uyu Mufaransa uri kwitwara neza cyane muri iyi minsi.

Iminota 30 y’inyongera yarumbutsemo ibitego

Nyuma yo kurangiza iminota 90 y’umukino amakipe yombi anganya ibitego 2-2, byabaye ngombwa ko hiyambazwa 30 ya kamarampaka ngo hamenyekane ikipe ijya muri 1/2 cy’irangiza.

FC Barcelona yabonye igitego cya gatatu ku munota wa 100 gitsinzwe na Griezmann wari uhawe undi mupira na Alba, gusa Granada ihita icyishyura kuri penaliti ya Vico ku munota wa 103. Ni nyuma y’ikosa Serginõ Dest yari amaze gukora mu rubuga rw’amahina.

Nyuma y’iminota itanu Frenkie de Jong yatsindiye Barcelona igitego cya kane, Jordi Alba atsinda agashinguracumu ku munota wa 113, ku wundi mupira yari ahawe na Griezmann.

Icyo Statistiques zerekana

FC Barcelona yihariye uyu mukino ku kigero cya 79%, itera amashoti 36 arimo 20 yaganaga mu izamu, itanga pase 1,061, ikora amakosa atandatu yavuyemo amakarita abiri y’umuhondo ndetse na koruneri 18 yateye.

Granada ku rundi ruhande yihariye umupira ku kigero cya 21%, igerageza amashoti 7 arimo ayaganaga mu izamu 4, ikora pase 294 ndetse n’amakosa 14 yavuyemo amakarita atanu y’umuhondo. Granada na Koruneri n’imwe yigeze itera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *