MINALOC yemeye gutera inkunga ikigega cy’abanyamakuru

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko leta yiteguye gutera inkunga abanyamakuru mu gihe bazaba bishyize hamwe bagatangiza ikigega kigamije kubateza imbere.
Ibi minisitiri Kaboneka Francis yabitangaje kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2016 ubwo abanyamakuru bibumbiye mu iterero ry’impamyabigwi bamurikiraga uyu mutoza mukuru amacumu.
[ad id=”44145″]
Intore z’impamyabigwi zamurikiye Minisitiri Kaboneka ibikorwa bitandukanye zakoze birimo igikuriye ibindi byose ari cyo cyo kwishyurira ababyeyi babyariye ku bitaro bya Muhima amafaranga miliyoni nyuma y’uko babibyariyemo ariko bakananirwa kubyishyura
Nyuma yo kumurikirwa ayo macumu yose akanibutswa ibyo leta yasezeranyije izi mpamyabigwi, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yashimiye izi ntore avuga ko ari zo za mbere mu matorero yose yabayeho
Kaboneka Francis yagize ati “uyu munsi koko muhamije ibigwi, ndagirango mbibashimire, itorero ni ishuri kandi ishuri umuntu wese atsinda, itorero ryigisha indangagaciro z’ubunyarwanda aho ugaragaza ko mu bintu byose utekereza ubanza gutekereza ku banyarwanda aho kwitekereza ubwawe”
Akomeza agira ati “Mbashimiye ko mwitwaye neza, muri raporo twagiye tubona z’amatorero atandukanye itorero ryanyu ni irya mbere mu kwitwara neza, Ibyo mwavugaga byo kuba umuntu yabatera inkunga ngirango ntawabyanga, birasaba ko abantu bihuza bakagira icyo bagaragaza umuntu akaba aricyo aheraho abatera inkunga”
[ad id=”44145″]
Impamyabigwi n’itorero ry’abanyamakuru, Kuva iri torero ryasozwa abaritorejwemo bafite gahunda yo gutangiza ikigega cy’imari mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere.
Abayobozi batandukanye muri guverinoma bashimiye imikorere y’itangazamakuru ryo mu Rwanda muri iyi minsi, kuri ubu itangazamakuru ryo mu Rwanda ryazamutse ku kigera cya 8.9% kuva mu mwaka wa 2013, kugeza ubu iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda riri ku gipimo cya 69.6%.
img_9430 img_9435
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *