Intumwa yihariye ya Perezida Alassane Ouatara wa Côte d’Ivoire, Amb. Paulin Claude Danho kuri uyu wa 3 Gashyantare 2021 yakiriwe mu Rwanda no mu Burundi.
Mu Rwanda, Amb. Danho yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ibiro bye bikaba byatangaje ko yari azaniye Perezida Paul Kagame ubutumwa yahawe na Ouatara.
Ibiro bya Minisitiri Dr. Ngirente byagize biti: “Uyu munsi, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirentte yakiriye Bwana Paulin Claude Danho, Intumwa yihariye ya Côte d’Ivoire, yazanye ubutumwa bwa Peresida Alasane Ouattara kuri Perezida Paul Kagame.”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu w’u Burundi kuri uwa 3 Gashyantare, nabyo byatangaje ko Perezida Evariste Ndayishimiye yakiriye Amb. Danho nk’Intumwa Yihariye ya Perezida Ouatara.
Ambasaderi Danho yakiriwe na Perezida Ndayishimiye

Perezida Ndayishimiye na Amb. Danho baganiriye ibijyanye n’imikoranire hagati y’abatuye u Burundi na Côte d’Ivoire, nk’uko ibi biro byabyemeje biti: “Barebeye hamwe amahirwe y’imikoranire hagati y’abaturage b’abavandimwe bo mu Burundi na Côte d’Ivoire.”



