Perezida Tshisekedi ashobora kuba yimukiye i Goma mu gihe cya vuba

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ashobora kwimukira mu mujyi wa Goma by’agateganyo mu gihe gito kiri imbere, kugira ngo abe agenzura uko ingabo z’igihugu ziri kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Ni mu rwego rwo kubahiriza isezerano uyu Mukuru w’Igihugu yahaye abatuye mu burasirazuba bw’igihugu, ubwo yasuraga umujyi wa Sake wegeranye na Goma mu Kwakira 2020.

Hari tariki ya 8, Tshisekedi agira ati: “Mu byumweru bike, ndaba Umunya-Goma. Nzaza mpabe. Nshaka kujya numva ibibazo byanyu buri munsi kandi tuzafatanya kubishakira umuti. Nasezeranyije Abanyekongo ko mu gihe nzaba nkiri muri izi nshingano, nzarwanirira amahoro n’umutekano kugira ngo bigaruke mu buryo bwuzuye.”

Actualité ivuga ko mu rwego rwo gutegura iki gikorwa cy’Umukuru w’Igihugu, ingabo za RDC zimaze iminsi zubaka ibiro bikuru by’igisirikare muri Goma.

Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri RDC, Lt. Gen. Obedy Rwabasira mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 3 Gashyantare 2021, yagize ati: “Igikorwa cyo kubaka ibiro bikuru bigezweho muri Goma kijyanye no kuza k’Umugaba w’Ikirenga. Byubatswe mu gihe cy’ukwezi kumwe n’ibyumweru bibiri.”

Uretse ibikorwa byo gutegura neza umujyi wa Goma uzacumbikira Umukuru w’Igihugu, Gen. Rwabasira yavuze ko hakomeje ibikorwa byo kurinda amahoro n’umutekano mu bice bitandukanye by’uburasirazuba bw’igihugu, birimo na operasiyo ku mitwe yitwaje intwaro nka ADF muri Teritwari ya Beni.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *