Umucamanza wo mu rukiko rw’ibanze rwa Buganda mu gihugu cya Uganda, Gladys Kamasanyu yasohoye impapuro zo guta muri yombi Pasiteri Franklin Mondo Mugisha (uri ku ifoto), ushinjwa guteka imitwe ngo abone amafranga no kugambanira guhuguza intama ze.
Impapuro zo kumuta muri yombi zasohotse nyuma y’aho Mugisha yangiye kwitaba kenshi ngo abazwe ku byo ashinjwa yifashishije inzitwazo zidashira.
Ubwo urukiko ruheruka guterana, uwunganira Mondo yarutangarije ko umukiriya we yuriye indege yagiye kwivuza Covid-19 muri Afurika y’Epfo. Umushinjacyaha wa leta ariko yateye utwatsi ibi bisobanuro.
Ubushinjacyaha buvuga ko abunganira Mondo bananiwe kugaragaza impapuro zo kwa muganga zigaragaza ko uregwa koko yakiriwe mu bitaro. Nyuma yo kumva impamvu z’ubushinjacyaha, umucamanza nibwo yasohoye impapuro zo guta muri yombi uyu mupasiteri.
Mu yindi dosiye ifitanye isano n’iyi nk’uko tubikesha Chimpreports, umuririmbyi wa gospel, Maggie Kayima uzwi nka Nabbi Umukazzi, yarekuwe by’agateganyo ku cyaha kimwe mu byo akurikiranweho, ariko ntiyafungurwa ngo asohoke muri Gereza ya Kigo kuko afite ibindi birego bibiri bimutegereje.
Nabbi Omukazi yashinjwe ku itariki 11 Ukuboza 2020 kugerageza gufasha gutoroka ubutabera ahunga igihugu Pasiteri Siraje Ssemanda, ushinjwa gutekera imitwe abakirisitu akabahuguza agera muri miliyari 4,5 z’Amashilingi ababeshya buruse ya guverinoma n’akazi.
Uyu muririmbyikazi akaba areganwa na Pasiteri Sirajje, Pasiteri Mondo Mugisha n’uwitwa Jimmy Arinaitwe.
Ubushinjacyaha buvuga ko muri Gashyantare 2018, ku nsengero zitandukanye za Pantekote n’amashuri mu Karere ka Tororo, bagamije kwambura abantu amafaranga yabo babatekeye imitwe, Semanda yakiriye miliyoni 82,555,000 z’Amashilingi ayahawe na Geoffrey Owor, umupasiteri akaba n’umuhuzabikorwa w’amatorero yose ya Pentekote muri Tororo, babeshya ko bazishyurira igice cya buruse abanyeshuri batandukanye ndetse bakabafasha kubaka insengero no guha igishoro abayoboke kandi ari ukubeshya.
Biteganyijwe ko iki kibazo kizasubira mu rukiko ku itariki 12 Gashyantare 2021.


