Israel: Havumbuwe umuti wiswe EXO-CD24 ushobora kuvura Covid-19

Sangiza iyi nkuru

Mu gihugu cya Israel hageragerejwe umuti wa Covid-19 mu igerageza ryagenze neza ku barwayi bagera kuri 30 bari barembye cyane. Uyu muti wiswe EXO-CD24, wabanje kugeragerezwa ku bantu benshi mu cyiciro cya mbere.

Ni umuti wakorewe muri laboratwari ya Prof. Nadir Arber, mu Kigo cy’ubuvuzi cya Tel Aviv kitwa Soroka Medical Center, ugenewe kuvura abantu bagaragaza ibimenyetso byoroheje n’ibikomeye bya Covid-19, ushobora kurinda ko barushaho kuremba.

Mu bantu 30 bageragerejweho uyu muti, abagera kuri 29 bagiye barushaho koroherwa mu minsi ibiri cyangwa itatu kandi abenshi basezerewe kwa muganga nyuma y’iminsi micye. Umuntu wa 30 we ngo yatinzeho gukira.

Nk’uko tubikesha urubuga Jewishpress, mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa Gatanu, itariki 05 Gashyantare, nibwo Kan 11 News yatangaje bwa mbere aya makuru y’uyu muti ko wageragerejwe mu Bitaro bya Ichilov muri Tel Aviv, ugakiza 96% by’abarwayi bawakiriye.

Ni umuti ufatwa inshuro imwe ku munsi mu gihe cy’iminsi itanu.

Ubushakashatsi bukomeje gukorwa kuri EXO-CD24 bushingiye ku cyemezo cya komite ya Helsinki muri Minisiteri y’ubuzima cyo kwemeza ko ubushakashatsi bukomeza gukorwa ku bantu.

Ku rundi ruhande, mu gihugu cya Israel hanakomeje igikorwa cyo gukingira abaturage Covid-19, aho abagera kuri miliyoni 3,3 bamaze kubona dose ya mbere, mu gihe miliyoni 1,9 yakiriye dose ebyiri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *