U Rwanda, U Bushinwa, u Burusiya muri raporo ibishinja gutoteza abanyagihugu bari hanze

Sangiza iyi nkuru

Raporo nshya itangaje yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 04 Gashyantare, yashyize u Rwanda mu kebo k’ibihugu by’ibihangange nka Arabia Saoudite, u Bushinwa n’u Burusiya ibishinja kuvangira ibihugu biteye imbere muri demokarasi, harimo na Canada, bijya gutoteza, gutera ubwoba no guhohotera abaturage babyo baba mu mahanga. Ni ibirego u Rwanda rutahwemye guhakana rwemeza ko abakwiza aya makuru ahubwo ari abarwanya ubutegetsi baba bashaka kuruharabika.

Umuryango Freedom Press ufite icyicaro muri Amerika ari nawo wakoze iyi raporo, uvuga ko ku isi hose ihohoterwa n’iterabwoba bigamije gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bigaragara mu bushakashatsi bwakozwe mu bihugu 31 byibasiye abantu babarirwa mu magana bahohotewe mu bindi bihugu 79, kandi bukavuga amazina y’ibihugu bitandatu bibangamira demokarasi: U Bushinwa, u Rwanda, Arabia Saoudite, Turkiya, Irani, n’u Burusiya.

Raporo yerekana uburyo itoteza ry’amahanga ku miryango itandukanye y’abanyabihugu ba diaspora zitandukanye muri Canada biri ku rwego rw’isi yose.

Iyi raporo ivuga ko miliyoni 3,5 ku Isi bagiye bagabwaho ibitero mu buryo butaziguye cyangwa hagakoreshwa uburyo bwo kubatera ubwoba.

Umuyobozi wa Freedom House, Micheal J. Abramowitz avuga ko raporo yabo igaragaza akaga impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zirimo kimwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango yabo nubwo baba barahunze ibihugu bakomokamo.

Abramowitz ati “Abari mu buhungiro ku isi basobanura ko gukurikiranwa, guhohoterwa, gushimutwa no kwica nk’iterabwoba rihoraho rigabanya ubushobozi bwabo bwo kuvuga mu bwisanzure. Guhagarika ikandamizwa ryambukiranya ibihugu ni ngombwa mu kurinda demokarasi no gusubiza inyuma ubutegetsi bw’igitugu.”

Iyi raporo igaruka ku iyicwa ry’umunyamakuru Jamal Khashoggi mu 2018 wishwe na Guverinoma ya Arabia Saoudite yiciwe muri Ambasade y’iki gihugu muri Istanbul, ho muri Turkiya. Uyu munyamakuru akaba yarakundaga kunenga ubutegetsi bwa Arabia Saoudite.

Iyi raporo kandi igaruka ku birego by’itotezwa ritandukanye Abashinwa baba muri Canada bashinja Guverinoma y’igihugu cyabo kubakorera. Ikibazo cyabo cyanagejejwe kuri komite y’inteko ishinga amategeko ya Canada ishinzwe imibanire yayo n’u Bushinwa.

Iyi raporo kandi nk’uko iyi nkuru dukesha Globe and Mail ikomeza ivuga, igaruka ku Rwanda.

Iti “Abanyarwanda mu mahanga bahura n’iterabwoba ryifashisha ikoranabuhanga, ibitero by’ubutasi, gutera ubwoba imiryango no gutotezwa, kugenzura urujya n’uruza rwabo, iterabwoba ku mubiri, gukubitwa, gufungwa, no kwicwa,”

Raporo ikomeza ivuga ko Abanyarwanda bahungiye mu bihugu bya kure nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Australia bakomeza kuvuga ko bafite ubwoba bwo kugirirwa nabi.

Bati “Ibibazo byanditswe na Freedom House byerekana agace gato k’ibyabaye bivugwa, ariko bitanga idirishya ry’ingirakamaro ku buryo leta y’u Rwanda ikoresha.”

Freedom House ikomoza kuri raporo yo mu 2014 y’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka n’impunzi muri Canada igaruka ku itotezwa ry’Abanyarwanda baba muri Canada.

Raporo inakomoza kuri Paul Rusesabagina watawe muri yombi muri Kanama 2020, aho u Rwanda rumukurikiranyeho ibyaha birimo gushinga umutwe ugamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ku ruhande rw’u Rwanda ariko guverinoma yakomeje guhakana ibirego ishinjwa ivuga ko nta shingiro bifite igasobanura ko bivugwa mu rwego rwo kuruharabika.

Mu mwaka ushize, uwitwa Zihabamwe uba muri Australia yavuze ko benewabo bari mu Rwanda bashimuswe ndetse ko bishoboka ko bishwe, nk’uburyo bwo kumuhana kuko yanze gukorana na leta y’u Rwanda. Abategetsi b’u Rwanda bahakanye ibi birego bavuga ko atari ukuri kandi ko nta gihamya bifite.

Ambasade y’u Rwanda i London yavuze ko ibirego nk’ibyo nta shingiro bifite, kandi ko bikwirakwizwa n’abantu “mbarwa batavuga rumwe na leta… mu rwego rwo guhindanya isura n’urugendo rukomeje rw’iterambere ry’u Rwanda”.

Ambasade y’u Rwanda i London yavuze ko ikintu cy’ingenzi leta irimo kwibandaho ari ugukura Abanyarwanda mu bukene no gushyiraho ubuzima n’amahirwe kuri bose.

Yagize iti: “Icyo ambasade yibandaho si abantu mbarwa batavuga rumwe na leta bahora iteka bakwiza amakuru y’ibinyoma mu rwego rwo guhindanya isura n’urugendo rukomeje rw’iterambere ry’u Rwanda”.

Ni nyuma ya Video yakwirakwijwe igaragaza umuhango w'”indahiro” itavugwaho rumwe, wabereye mu biro by’uhagarariye u Rwanda i London mu Bwongereza, yongereye imbaraga ibirego by’uko leta y’u Rwanda irimo kwibasira ishimitse abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwayo.

Soma Izindi Nkuru

20 Responses

  1. U Rwanda, U Bushinwa, u Burusiya muri raporo ibishinja gutoteza abanyagihugu bari hanze
    abo bantu bari hanze ntabwo bakwitwa ko batavuga rumwe na Leta ahubwo ni abantu bashyigikiye abayigabaho ibitero. nibaza ko ibitekerezo gusa udahakana jenoside, udashyigikiye abayirwanya, udafasha abashaka gutera u Rwanda nta kibazo wagira.

  2. U Rwanda, U Bushinwa, u Burusiya muri raporo ibishinja gutoteza abanyagihugu bari hanze

  3. U Rwanda, U Bushinwa, u Burusiya muri raporo ibishinja gutoteza abanyagihugu bari hanze
    Aba basohoye uru rutonde bitiranya demokarasi no kugambanira no kubuza umudendezo igihugu nabagituye. Umuntu yaba ari iburayi afite umutwe urwanya igihugu akomokamo wica abaturage igihugu kikarebera. America ko yagiye guhiga abayirwanyaga muri Iraq nahandi.Ntibakitiranye demokarasi nubugizi bwanabi .

  4. U Rwanda, U Bushinwa, u Burusiya muri raporo ibishinja gutoteza abanyagihugu bari hanze
    Aba basohoye uru rutonde bitiranya demokarasi no kugambanira no kubuza umudendezo igihugu nabagituye. Umuntu yaba ari iburayi afite umutwe urwanya igihugu akomokamo wica abaturage igihugu kikarebera. America ko yagiye guhiga abayirwanyaga muri Iraq nahandi.Ntibakitiranye demokarasi nubugizi bwanabi .

  5. U Rwanda, U Bushinwa, u Burusiya muri raporo ibishinja gutoteza abanyagihugu bari hanze
    America yaba yarahaye agahenge Julian Asange washyize amabanga yabo hanze akoresheje wikileaks? Utokora ijisho rya mugenzi wawe utabanje kureba muryawe ko harimo umugogo. America iba ikoroniza ibindi bihugu ikoresheje fake reports

  6. U Rwanda, U Bushinwa, u Burusiya muri raporo ibishinja gutoteza abanyagihugu bari hanze
    America yaba yarahaye agahenge Julian Asange washyize amabanga yabo hanze akoresheje wikileaks? Utokora ijisho rya mugenzi wawe utabanje kureba muryawe ko harimo umugogo. America iba ikoroniza ibindi bihugu ikoresheje fake reports

  7. U Rwanda, U Bushinwa, u Burusiya muri raporo ibishinja gutoteza abanyagihugu bari hanze
    Erega ntanarimwe democrasi izaza mwisi kko buriwese aba arengera inyunguze bwite ikindi ashaka power nibwo bihugu bisakuza ubisuzumye usanga ntayo bifte kd umuntu ushaka kugukura amata mukanwa ntiwamuhereza daa

  8. U Rwanda, U Bushinwa, u Burusiya muri raporo ibishinja gutoteza abanyagihugu bari hanze
    Erega ntanarimwe democrasi izaza mwisi kko buriwese aba arengera inyunguze bwite ikindi ashaka power nibwo bihugu bisakuza ubisuzumye usanga ntayo bifte kd umuntu ushaka kugukura amata mukanwa ntiwamuhereza daa

  9. U Rwanda, U Bushinwa, u Burusiya muri raporo ibishinja gutoteza abanyagihugu bari hanze
    Umuryango wose ufite inkomoko muri USA ugomba kuziba ntacyo kuvuga ufite! Umunyamakuru wa Asange arihe? Azira umwuga witangazamakuru, abatavuga rumwe na usa ibahiga kubi kdi yo iranabica urugero nigihe izafatira Snowden Eduard wahungiye Russia.

  10. U Rwanda, U Bushinwa, u Burusiya muri raporo ibishinja gutoteza abanyagihugu bari hanze
    Umuryango wose ufite inkomoko muri USA ugomba kuziba ntacyo kuvuga ufite! Umunyamakuru wa Asange arihe? Azira umwuga witangazamakuru, abatavuga rumwe na usa ibahiga kubi kdi yo iranabica urugero nigihe izafatira Snowden Eduard wahungiye Russia.

  11. U Rwanda, U Bushinwa, u Burusiya muri raporo ibishinja gutoteza abanyagihugu bari hanze
    Such reports are just fake and meaningless to us as Rwandans; we want peace and prosperity on our land, and if someone is attempting to hamper we shall not help figting against. Rusesabagina founded and supported FLN that used to attack and kill innocent people at the South of the Country, why don’t your reports look at him? Why do you prefer to privilege the evil? You are just boring and nothing else!I am Rwandan proud of it and just peacefully living in my Country.

  12. U Rwanda, U Bushinwa, u Burusiya muri raporo ibishinja gutoteza abanyagihugu bari hanze
    Such reports are just fake and meaningless to us as Rwandans; we want peace and prosperity on our land, and if someone is attempting to hamper we shall not help figting against. Rusesabagina founded and supported FLN that used to attack and kill innocent people at the South of the Country, why don’t your reports look at him? Why do you prefer to privilege the evil? You are just boring and nothing else!I am Rwandan proud of it and just peacefully living in my Country.

  13. U Rwanda, U Bushinwa, u Burusiya muri raporo ibishinja gutoteza abanyagihugu bari hanze
    Ifatwa rya Rusesabagina ryarababaje cyane kandi nzi neza ko n’u Rwanda twiteguye ama rapports agiye kurugabwaho dore ko ariyo ntwaro bakoresha ku bihugu byacu!
    Izo rapports ko batazikoreye Amerika yagabye ibitero mu bindi bihugu nka Irak,Libye,…
    Kandi ahenshi bakagenda bishe abakuru b’ibyo bihugu n’abaturage batabarika!
    Ariko Rusesabagina wiyemereye akanigamba ibitero ku Rwanda barahirimbanira kumugira umwere!
    Nibahatane simbabujije!

    1. U Rwanda, U Bushinwa, u Burusiya muri raporo ibishinja gutoteza abanyagihugu bari hanze
      Ibyo binyoma by’inyangarwanda zirirwa zirusebya ntacyo bizazigezaho. Ikindi kandi wa mugani wo hambere “ntibyabuza impara gucuranga”. Nibasakuze uko bashatse bizageraho baceceke. America yagiye muri Afghanistan kwikiza no guha igihano cy’urupfu Ben Laden, ntawakopfoye. None umupishi Rusesabagina amaze guhaga ibyo mu gikoni yigemuye mu Rwanda bamwakira uko bikwiye, ngo yararenganye? Bazamukanire urumukwiye turebe ko abasakuza batazaruca bakarumira!!!!

    2. U Rwanda, U Bushinwa, u Burusiya muri raporo ibishinja gutoteza abanyagihugu bari hanze
      Ibyo binyoma by’inyangarwanda zirirwa zirusebya ntacyo bizazigezaho. Ikindi kandi wa mugani wo hambere “ntibyabuza impara gucuranga”. Nibasakuze uko bashatse bizageraho baceceke. America yagiye muri Afghanistan kwikiza no guha igihano cy’urupfu Ben Laden, ntawakopfoye. None umupishi Rusesabagina amaze guhaga ibyo mu gikoni yigemuye mu Rwanda bamwakira uko bikwiye, ngo yararenganye? Bazamukanire urumukwiye turebe ko abasakuza batazaruca bakarumira!!!!

  14. U Rwanda, U Bushinwa, u Burusiya muri raporo ibishinja gutoteza abanyagihugu bari hanze
    Ifatwa rya Rusesabagina ryarababaje cyane kandi nzi neza ko n’u Rwanda twiteguye ama rapports agiye kurugabwaho dore ko ariyo ntwaro bakoresha ku bihugu byacu!
    Izo rapports ko batazikoreye Amerika yagabye ibitero mu bindi bihugu nka Irak,Libye,…
    Kandi ahenshi bakagenda bishe abakuru b’ibyo bihugu n’abaturage batabarika!
    Ariko Rusesabagina wiyemereye akanigamba ibitero ku Rwanda barahirimbanira kumugira umwere!
    Nibahatane simbabujije!

  15. U Rwanda, U Bushinwa, u Burusiya muri raporo ibishinja gutoteza abanyagihugu bari hanze
    Ariko baratubonerana kweli,bashyigikire abaturwanya twinumire,izo raporo ko batazisohora basaba ko abagize uruhare muri genocide yakorewe aba tutsi bafatwa ngo banagaragaze ibihugu barimo ni uko batabizi se?igihe bahereye bajujubya abantu na raporo z’urudaca twarabirambiwe.

  16. U Rwanda, U Bushinwa, u Burusiya muri raporo ibishinja gutoteza abanyagihugu bari hanze
    Ariko baratubonerana kweli,bashyigikire abaturwanya twinumire,izo raporo ko batazisohora basaba ko abagize uruhare muri genocide yakorewe aba tutsi bafatwa ngo banagaragaze ibihugu barimo ni uko batabizi se?igihe bahereye bajujubya abantu na raporo z’urudaca twarabirambiwe.

  17. U Rwanda, U Bushinwa, u Burusiya muri raporo ibishinja gutoteza abanyagihugu bari hanze
    Ariko baratubonerana kweli,bashyigikire abaturwanya twinumire,izo raporo ko batazisohora basaba ko abagize uruhare muri genocide yakorewe aba tutsi bafatwa ngo banagaragaze ibihugu barimo ni uko batabizi se?igihe bahereye bajujubya abantu na raporo z’urudaca twarabirambiwe.

  18. U Rwanda, U Bushinwa, u Burusiya muri raporo ibishinja gutoteza abanyagihugu bari hanze
    Ariko baratubonerana kweli,bashyigikire abaturwanya twinumire,izo raporo ko batazisohora basaba ko abagize uruhare muri genocide yakorewe aba tutsi bafatwa ngo banagaragaze ibihugu barimo ni uko batabizi se?igihe bahereye bajujubya abantu na raporo z’urudaca twarabirambiwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *