maxresdefault_1_-5.jpg

Ibihugu bya mbere bivugwaho kugira ingabo zifite ubutwari budasanzwe

Sangiza iyi nkuru

Kuri iyi Isi hari ibihugu bifatwa nk’ibifite igisirikare gikomeye kurusha ibindi ku Isi, ahanini ugasanga bishingira ku bukungu bwabyo n’ubushobozi bwo kubona ibikoresho bya gisirikare bikeneye, ariko kuri iyi nshuro turagaruka ku bihugu bifite igisirikare kibarizwamo abasirikare b’intwari kurusha ibindi nk’uko tubikesha urutonde rwa Toptens.com nubwo ibikubiye kuri uru tonde atari ihame kuko nawe ushobora kuba ufite uko ubyumva.

Pakistan

maxresdefault_1_-5.jpg

Igisirikare cya Pakistan ni kimwe mu bya mbere ku Isi. Abanyapakistani ni indwanyi nziza. Batsinze Igisirikare cy’u Buhinde mu 1965 biba ngombwa ko u Buhinde nyuma y’iminsi 17 bwitabaza Umuryango w’Abibumbye ngo ubufashe guhagarika intambara. Mu 1971 u Buhinde bwaje gutsinda kubera abantu bari barigometse ku butegetsi mu burasirazuba bwa Pakistan, maze bufashijwe n’inyeshyamba, u Burusiya n’ibindi bihugu bitashakaga Pakistan iratsindwa. Kugira igisirikare kinini ntacyo bimaze ahubwo icy’ingenzi ni umuhate wo kurwana kandi ufite icyo urwanira. Mu myaka iri imbere, toptens.com ivuga ko u Buhinde na Pakistan bigiye mu ntambara ari bwo Isi yakwibera umutangabuhamya b’ukuntu Pakistan izakora amateka mashya y’Isi.

U Buhinde

india-2.jpg

Ingabo z’u Buhinde ku rundi ruhande ariko nazo ni zimwe mu ngabo zifite ubutwari budasanzwe mu Isi kuko batsinze Pakistan inshuro zirenze imwe mu 1948, 1971 no mu 1999. Abahinde banarwanye n’u Bushinwa mu 1962 baratsindwa, ariko andi makimbirane yabahuje mu 1968 Abahinde barayatsinze. Mu mateka yabo ya nyuma y’ubwigenge, Abahinde batsinzwe urugamba rumwe gusa.

U Buyapani

iraq-japan-troops-mar-2004-shutterstock-editorial-7711220x.jpg

Abayapani bagaragaje ubutwari bwabo mu ntambara ya 2 y’Isi. Umutwe w’ingabo zabo wiswe Kamikaze, wari ugizwe n’abasirikare b’intwari Isi itari yarigeze ibona, aho batatinyaga gutanga ubuzima bwabo kubw’igihugu cyabo.

Nepal

Igihugu cya Nepal giherereye mu majyepfo ya Aziya, ni kimwe mu bihugu bifite abagabo b’intwari ku rwego rwo hejuru.

6221959920d7cdc2ba225be4aa666dd5.jpg

Umunsi umwe, Umwami wa nyuma w’u Budage, Kaiser Williams II yigeze kugira ati: “shobora kohereza igisirikare cyanjye kurwana n’ingabo izo ari zo zose ku Isi, ariko umutima wanjye uhinda umushyitsi iyo numvise izina Gorkhali.”

Igisirikare cya Nepal (Ghurka) bivugwa ko ari cyo cya mbere kigizwe n’intwari ku Isi nubwo nta bushobozi buhambaye bw’ibikoresho.

U Burusiya

russia.png

Igihugu cy’u Burusiya nta byinshi bivugwa ku butwari bw’igisirikare cyacyo, gusa ikizwi nuko ari igisirikare kigari kandi ubutwari bwacyo bwagaragaye I Stalingrad mu Ntambara ya 2 y’Isi.

Israel

israel.jpg

Iyo bigeze kuri Israel, aha bavuga ko ishobora kuba ari nayo ya mbere ifite ingabo zifite ubutwari budasanzwe ku Isi. Iki gihugu kikaba cyarahanganye n’ibihugu 7 bigikikije kikabitsinda. Israel kandi nta ntambara iratsindwa.

Philippines

Igihugu cya Philippines, nacyo giherereye muri Aziya, cyashinzwe kuwa 16 Werurwe 1521 kandi izina ryacyo ryakomotse ku Mwami Philip wa Espagne.

Ingabo za Hilippines ngo zishobora kuba zidafite ibikoresho bihambaye bigezweho, ariko abasore n’inkumi babarizwa mu gisirikare bose ni abakorerabushake bazi icyo barwanira kandi bazi ko nta gusubira inyuma imbere y’umwanzi. Pakistan nayo yabonye intambara nyinshi kuva mu Ntambara ya II y’Isi kugeza uyu munsi.

philippines.jpg

General Mcarthur wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yigeze kugira ati: “Mpa ibihumbi 10 by’abasirikare b’Abanyafilipine nanjye nzatsinda Isi yose,”

Naho Maj. Gen, Henry Lawton we ati: Abanyafilipine ni abasirikari beza cyane, baruta kure Abahinde … Bari hasi mu bikoresho byose ariko, ni abagabo b’intwari ntigeze mbona … Nashimishijwe cyane n’Abanyafilipine.”

Aba basirikare bakuru bombi b’Abanyamerika ngo bari barabonye Abanyafilipine ku rugamba by’umwihariko mu gihe cya Gen Antonio Luna w’Umunyafilipine wamamaye cyane.

Arabia Saoudite

Arabia Saoudite nayo ni kimwe mu bihugu bigaragara kuri uru rutonde rw’ibihugu bifite ingabo zifite ubutwari budasanzwe nubwo nta byinshi bivugwa ku butwari bwazo.

Koreya ya Ruguru

koreya_north.jpg

Iki gihugu nacyo nta byinshi bivugwa ku butwari bw’ingabo zacyo, gusa bizwi ku Isi yose ko ari cyo gihugu cyonyine ku Isi kidatinya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Koreya y’Epfo

south_korea-3.jpg

Koreya y’Epfo nayo igaragara kuri uru tonde nka kimwe mu bihugu bifite abagabo n’abagore b’intwari ariko nacyo nta byinshi bivugwa kuri ubwo butwari.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Ibihugu bya mbere bivugwaho kugira ingabo zifite ubutwari budasanzwe
    Ubwo se USA uyishyize he? Cyangwa yo ntiwakwirirwa uyivuga birazwi?

  2. Ibihugu bya mbere bivugwaho kugira ingabo zifite ubutwari budasanzwe
    Ubwo se USA uyishyize he? Cyangwa yo ntiwakwirirwa uyivuga birazwi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *