Mbere gato y’uko inteko rusange muri Sena ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo itangira guterana kuri uyu wa Gatanu, itariki 5 Gashyantare 2021, kugira ngo isuzume ibirego biregwa buri muntu ku giti cye muri batandatu bagize ibiro bya Sena, Perezida wayo, Alexis Thambwe Mwamba, yahise atanga ubwegure bwe.
Ni nyuma y’aho abasenateri begereye Perezida Felix Tshisekedi bari bafashe icyemezo cyo gukura Alexis Thambwe Mwamba ku buyobozi bwa Sena, umuvuno uruhande rw’ihuriro FCC rya Joseph Kabila, ruvuga ko ugamije kwirukana abasenateri batandatu bose banze kwiyunga ku ihuriro rishyigikiye perezida ryiswe “Union sacrée”.
Iyi nkuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye byo muri Congo nk’urubuga Politico.cd, iravuga ko abandi basenateri batandatu bakoraga mu biro bya perezida wa sena nabo beguye.
Ubwo hasozwaga inteko rusange ya Sena yo ku itariki 02 Gashyantare, Alexis Thambwe, wegereye cyane uwahoze ari Perezida, Joseph Kabila, yari yatangaje ku mugaragaro ko yiteguye kwegura niba abasenateri bagenzi be ari byo bifuza.
Yagize ati: “Turi muri demokarasi. Nta mwanya w’ubuzima bwose. Ntubaho. Tugira manda kandi niba abaduhaye manda bahisemo kuyikuraho nzagenda”.
Yongeyeho ko nibaramuka bifuje ko ava ku mwanya we azagenda kandi bitazaba ari iherezo ry’Isi.
Uyu mugabo wayoboraga Sena ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri Kamena 2020, yari aherutse no gushyirwa mu majwi n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika wasabaga Sena ko itanga uburenganzira agatangira gukurikiranwa ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo wa Sena.
Kanda hano hasi usome iyo nkuru


