Abanyapoliti bo muri Sudani y’Epfo babarirwa muri magana basohowe mu mahoteli bari bacumbitsemo mu gihe cy’ibiganiro by’amahoro, kubera imyenda bafitiye aya mahoteli ubarirwa muri miliyoni 50 z’Amadolari.
Abanyapolitiki bagera kuri 300 baturuka mu mashyaka atandukanye atavuga rumwe n’ubutegetsi, ishyaka riri ku butegetsi no mu gisirikare, bari bamaze imyaka myinshi baba mu mahoteli agera kuri 18 yo mu murwa mukuru, Juba.
Iki gihugu cya Sudani y’Epfo cyagiye mu ntambara mu 2013, ariko nyuma y’amasezerano menshi y’amahoro yagiye atagerwaho, haje gusinywa amasezerano muri Nzeri 2018 yatumye hashingwa Guverinoma y’ubumwe muri Gashyantare mu mwaka ushize.
Benshi mu bari muri ibyo biganiro, bari hanze y’igihugu, mu gihe abandi basabye gucumbikirwa mu mahoteli kubw’impamvu z’umutekano.
Mu kwezi gushize nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga ishyirahamwe ry’amahoteli ryandikiye leta rivuga ko ibirarane bafitiwe bimaze kuba byinshi.
“Twahisemo rero gufata umwanzuro wa nyuma wo kwirukana abakiriya bose barimo abanyapolitiki, abajenerali, baje gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro,” uyu ni Mel Garang, uhagarariye ishyirahamwe ry’abanyamahoteli.


