Ku mugoroba wo ku wa Kane, itariki 4 Gashyantare 2021, umwana w’umuhungu w’imyaka 16 wo mu Murenge wa Gitega, mu Karere ka Nyarugenge, yishe undi mwana w’imyaka 13 amuteye icyuma bapfuye amafaranga 500.
Ababonye uko byagenze, bavuga ko umugiraneza yahaye aba bana amafaranga 500 ngo bayagabane ariko kumvikana birabananira bivamo imirwano yarangiye umwe ateye undi icyuma.
Gitifu w’Umurenge wa Gitega, Uzamukunda Anathalie, yeyemeje aya makuru avuga ko uyu mwana wishe mugenzi we yahise ashyikirizwa inzego z’umutekano.
Ati “Ni marine zashyamiranye zirangije imwe itera mugenzi wayo icyuma undi yitaba Imana.”
Nk’uko iyi nkuru dukesha IGIHE ivuga, abari hafi aho baratabaye bajyana umwana watewe icyuma kwa muganga ariko ahagera byarangiye.

4 Responses
Gitega: Umwana w’imyaka 16 yishe mugenzi we w’imyaka 13 amuteye icyuma
Arko nkuyumwana yazize iki iyo nzirakarengane yaba ugifite ababyeyi

Bijya bibaho umuntu agafasha abantu bari kumwe ntibumvikane ku bufasha bahawe. Ukagira ngo urafashije ariko ugasiga intambara. Barwanye uwafashije yigendeye. Ni ukwitonda ufasha akajya ahava bikemutse cg tukabireka. Birababaje