Umwana w’umuhungu w’imyaka 15 aherutse kwicishwa inkoni ku itariki 02 Gashyantare ahitwa Mugaruro, muri Zone ya Musenyi, ho muri Komini Mpanda, mu Ntara ya Bubanza. Uyu mwana yishwe n’inkoni yakubiswe n’uwitwa Thomas Ndereyimana, bivugwa ko akuriye Imbonerakure muri iyi komini, wari wahawe uburenganzira n’ababyeyi b’uyu mwana ngo amuhane kuko yari yafashe ku ngufu mwishywa we uri munsi y’imyaka itatu.
Uyu muyobozi w’Imbonerakure muri Komini Mpanda yahise acika. Ababibonye, yari yahawe uburenganzira n’ababyeyi b’umwana wishwe ndetse na mushiki we, nyina w’umwana w’umukobwa wafashwe ku ngufu.
Baragira bati: “Bahisemo ko amuhana ubwe aho kwitabaza polisi n’ubushinjacyaha. Mu by’ukuri ntibifuzaga ko ajyanwa muri kasho. Thomas yamuziritse amaboko n’umugozi aramukubita nk’inzoka igiye kwicwa.”
Nyuma yo kubona ko umwana yataye ubwenge nk’uko iyi nkuru dukesha SOS MEDIAS BURUNDI ikomeza ivuga, ababyeyi b’umwana bamujyanye kwa muganga, ku Bitaro Bikuru bya Mpanda ariko bamugezayo batinze atagihumeka.
Ababyeyi b’uyu mwana na nyina w’umwana w’umukobwa wafashwe ku ngufu, bahise batabwa muri yombi na polisi, mu gihe uyu muyobozi w’Imbonerakure agishakishwa.

4 Responses
Burundi: Ababyeyi batanze uburenganzira bwo guhana umwana wabo birangira yishwe
Mu Burundi Imbonerakure se zasimbuye abagenzacyaha,nakumiro nukuri.

Gufata kungufu mwishywa wawe uri munsi y’imyaka itatu! Nubundi yarakwiriye gupfa kuko ntacyo yari kuzamarira umuryango.
Burundi: Ababyeyi batanze uburenganzira bwo guhana umwana wabo birangira yishwe
Gufata kungufu mwishywa wawe uri munsi y’imyaka itatu! Nubundi yarakwiriye gupfa kuko ntacyo yari kuzamarira umuryango.