Abanyeshuri bagera kuri 60% biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri Uganda banywa inzoga mu gihe abasaga 30% banyweye urumogi, cocaine n’ibindi biyobyabwenge bibujijwe nk’uko raporo shya yashyizwe ahagaragara ibivuga.
Urumogi, cocaine, chicha, mugo, amatabi n’inzoga ni bimwe mu biyobyabwenge n’ibyo kunywa bibujijwe binywebwa cyane n’abana b’abanyeshuri nk’uko iyi raporo y’Ishuri rya psychology rya Kaminuza ya Makerere ibigaragaza.
Ubwo yamurikwaga kuwa Kane, Dr Leon Matagi, umushakashatsi mukuru mu bakoze iyi nyigo, yahishuye ko abanyeshuri 2392 mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’abanyeshuri 2765 biga mu mashuri makuru bakoreweho ubushakashatsi hirya no hino mu gihugu hagati ya mutarama na Gashyantare mu mwaka ushize wa 2020, mbere y’uko amashuri afungwa kubera icyorezo cya Covid-19.
Yasobanuye ko kugeza ku banyeshuri batatu muri batanu babajijwe, bemeje ko banyweye inzoga zaba inkorano cyangwa izifunze nk’uko iyi nkuru dukesha Afrik.com ikomeza ivuga.
Abamaze kunywa cyangwa kugerageza kunywa urumogi ni 9%, chicha 7%, cocaine 8%, Mugo 6%, abanyweye ibindi biyobyabwenge uhumeka nka lisansi ni 11%, mayirungi 8%, mu gihe abanyweye itabi risanzwe ari 12%.
Iyi raporo kandi yagaragaje ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge riri hejuru mu bakobwa kimwe no mu bahungu bitandukanye n’ibyemezwaga ko mu bakobwa biri hasi.
Raporo iti: “ 10,6% by’abagabo na 8% by’abagore bamaze kugerageza kunywa urumogi. 13,4% by’abagabo na 11,5% by’abagore banyweye itabi,”
Dr Florence Nansubuga, impuguke mu bijyanye n’indwara zo mu mutwe muri Kaminuza ya Makerere, yatangaje ko gukoresha ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu bana rimwe na rimwe biterwa ahanini n’imikurire y’ingimbi irangwa no gushaka kumenya ibintu bishya.
Prof. Barnabas Wawangwe, umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Makerere, we avuga ko iki kibazo cyo gukoresha ibiyobyabwenge ari ikibazo gikomeye muri kaminuza kandi babirwanya.
Iyi raporo igaragaza ko abanyeshuri 29,9% biga mu mashuri yisumbuye na 26,4% biga mu mashuri abanza nabo banyweye inzoga, mu gihe 9,5% biga mu yisumbuye na 9,2% biga mu mashuri abanza bamaze kugerageza urumogi.


