Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni avuga ko nta muntu ukwiriye kuba arwanya ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda (NRM) uretse indiririzi (parasites), bakwiriye kuba bashyirwa ku ruhande kuko iri shyaka ryakoze byinshi. Ibi biri mu ijambo rya Museveni ku munsi wa Tarehe Sita, umunsi hizihizwa intangiro y’urugamba rwamaze imyaka itanu, rukageza Museveni ku butegetsi. Ni umunsi NRA/NRM yibukaho ko kuwa 6 Gashyantare 1981 aho bagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Kabamba. Museveni yagize ati ” Uganda yari igeze mu marembera, ubu ni igihugu kiri mu bifite ubukungu buzamuka ku Isi n’umusaruro mbumbe wagutse. Ubu ibintu byose byariyongereye hari n’amahoro. Nta muntu mu buryo bwemewe warwanya NRM. Abayirwanya ni indiririzi. Tuzazishyira ku ruhande.” Avuga ko bigoye gutsinda NRM mu buryo bwa politiki. Ati ” Ntabwo byoroshye gutsinda NRM muri politiki kubera ko mu myaka 60 ishize, nta we twigeze dutenguha. Mu buryo bwo kwigarurira imitima, NRM ifite 20% by’abanya-Uganda, ni ibyo twari twiteze kubona mu matora. Abataratoye ntimubiteho.” Museveni avuga ko abifuza guhindura ubutegetsi bakwiriye kwifashisha ubundi buryo butari ingufu. Bakwiriye gukoresha urugamba rwa politiki.



2 Responses
Abarwanya NRM ni indiririzi- Museveni
Nta guta umwanya kuri iki gisaza cyikirigita kigaseka.
Abarwanya NRM ni indiririzi- Museveni
Nta guta umwanya kuri iki gisaza cyikirigita kigaseka.