Green P yasobanuye impamvu abaraperi bonona Ikinyarwanda mu ndirimbo ye nshya yise “Hejuru”

Sangiza iyi nkuru

Nk’uko bisanzwe bizwi ko kenshi burya mu ndirimbo zabo, abaraperi cyangwa se abaririmbyi b’injyana ya Hip Hop (Rap)ari ho bakunze kuvugira ukuri kwabo cyangwa ikibari ku mutima kimwe n’abandi bahanzi bose muri rusange, kuri iyi nshuro umuraperi Green P yasobanuye impamvu abaraperi bonona Ikinyarwanda mu ndirimbo ye nziza cyane yise Hejuru.

[ad id=”44145″]

Umuraperi Green P, amazina ye nyakuri akaba ari Rukundo Elijah, ni umuraperi umaze kumenyekana mu Rwanda ukunze kwandika indirimbo ziganjemo amagambo akakaye ariko ushobora gukurikirana ugasanga harimo ubutumwa. Ni umwe mu baraperi wavuga ko nawe yanambye ku njyana ya Hip Hop ufatwa nk’umwe mu baraperi beza b’Abanyarwanda kugeza ubu.

Mu ndirimbo ye nshya itaramara icyumweru ayishyize ahagaragara, hari ahantu Green P agera mu gika cya kabiri cy’iyi ndirimbo, akagira ati: “ Mu Kinyarwanda kigezweho..,badushinja konona ururimi, biba turi high ahanini, tugatangira tukavuga mu ndimi .”

1419692233_img_0518-2

[ad id=”44145″]

Uyu muraperi wahoze ari umwe mu bagitse itsinda rya Tuff Gangs, yagiye akora indirimbo zitandukanye zakunzwe nka Barajyahe, Ikinege cya Hip Hop, Amateka, Ese Uzihangana, ndetse n’izindi, akaba yitegura kumurika album ye ya mbere izaba yitwa Barajyahe vuba.

YouTube player

 
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *