Amakuru yashyizwe hanze n’inshuti ya Moses Nakitinje Ssekibogo wari uzwi nka Mowzey Radio yitwa John Miles na we w’umuhanzi, avuga ko Radio atazize kurwana n’ushinzwe umutekano mu kabari, ko ahubwo yarozwe n’umugabo utunganya umuziki, David Ebangit uzwi nka Washington. Miles kuri shene ya Youtube yitwa Kasuku, yavuze ko yari yavuganye na Radio saa moya, nyuma agatungurwa no kumva ahamagawe ngo Radio akubitiwe ku kabari ka De Bar kari Entebbe. Uyu ati ” Njye na Radio twari guhurira kuri Freedom Beach saa moya ariko zigeze ntiyahagera. Bambwiye ko yakubiswe ajyanwe ku bitaro bya Emmanuel. Nagezeyo na polisi irahadusanga ariko Washington aza yiruka atubwira ko Radio yamenetse umutwe. Nabajije Radio ibyabaye aho yari ku gitanda ariko ntiyansubiza, mbaza muganga nti bimeze bite? Radio yabasha kuvuga? Mbona Washington ari kumurya urwara nk’ikimenyetso cyo kumucecekesha.” Miles avuga ko ku gitanda Radio yari aryamyeho, hari amazi aho kuba amaraso kubera ko abaganga bihutiye kuyamuha kugira ngo binjize atubutse. Nyuma y’aho bafashe umwanzuro wo kumujyana mu Bitaro bya Nsambya ariko ngo ibyabareye aho byatumye, akeka Washington. Ati ” Ubwo twamujyanaga ku bitaro, yarahagaze, umutwe we wari usa n’uwakubiswe n’ikintu kimeze nk’itiyo, aho kuba yakubiswe hasi, ukameneka. Ibi binyuranya n’ibyo Washington we yavugaga. Nabajije Radio ibyabaye, azunguza umutwe, ikiganza nacyo cyanyerekaga ko ahakana ibivugwa. Mu gihe nkiri muri ibyo, Wshington yaramfashe aransunika, anjugunya nk’iriya n’imbaraga nyinshi, afata ikiganza cya Radio aragikanda.” Uyu muhanzi akomeza agira ati ” Radio yaramurakariye, ahaguruka amusunika gusa arongera agwa hasi, barongera baramuryamisha, bamushyira muri ambulance, baramujyana. Radio yazanaga urufuro mu kanwa. Yari yarozwe uko bigaragara.” Imyitwarire ya Washington yatumye Miles amukeka Uyu yakomeje avuga ko Washington yabujije abandi bantu kujyana na Radio wari muri ambulance (ingobyi y’abarwayi) yewe n’umuganga wagombaga kugenda amwitaho. Ati ” Ubwo negeraga umwango ngo ninjire kuko umushoferi yari ambwiye ko aho kwicara hahari, yavuze ko Radio yaharutse atubuza kwinjira. Yabujije n’umuganga kumuherekeza.” Aba bari basigaye, basabye Washingtona ko bafata amafoto ya Radio ariko ngo arabangira, ahubwo aba ari we uyabafotorera ubwe. Avuga ko yakemanze ibyo kuruka kwa Radio kuko indutsi zari ibumoso aho kuba ku gituza kuko yari aryamye agaramye. Miles ashimangira ko Radio yapfiriye muri ambulance kuko akigeramo yahise aremba. Ati ” Ntekereza ko yapfiriye muri ambulance kuko hanze ntiyari arembye. Abashinzwe umutekano bose twavuganye, bazi ibyabaye. Barabizi ko yapfiriye mu modoka. Umurambo wari wumagaye wagira ngo Radio yapfuye mu cyumweru cyashize.” Avuga ko Nsambya banze kumuvura ahubwo bahitamo kumujyana ku bitaro bya Case kuko basanze n’ubundi yamaze gupfa. Avuga ko Moses Radio ashobora kuba yari yarozwe hagati ya saa moya na sa yine z’umugoroba. Ati ” Umuntu yakubiswe hagati ya saa moya na saa moya n’igice bamugeza ku bitaro bya Emmanuel saa yine kandi nta munota byatwara ngo imodoka ihagere. Twe ntituzi ibyabaye muri ayo masaha abiri, ariko abari bahari barabitubwiye.” Ntiyemeranya n’amakuru avuga ko Radio yateruwe, agaturwa hasi na Troy Wamala kuri ubu ufunzwe kuko umutwe we ntiwari wamenetse, ahubwo wari wahombanye. Washington utungwa agatoki, ntacyo aratangaza ku bivugwa. Kuri ubu umugore wa Radio, Lilian Mbabazi yamaze kugeza ikirego mu rukiko rwa Entebbe kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku cyahitanye Radio wapfuye kuwa 1 Gashyantare 2018.


