Nyaruguru: Batandatu bakekwaho gukubita umugabo bikamuviramo urupfu, barekuwe by’agateganyo

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 4 Gashyantare 2021, Urukiko rw’Ibanze wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru rwarekuye by’agateganyo abantu batandatu bakekwaho icyaha cyo gukubita Nsanzumuhire Innocent, bitaga “Gasongo”, bikamuviramo urupfu.

Ni nyuma y’aho iperereza ryakozwe ryabuze ibimenyetso bihagije byatuma aba bose bakomeza kuburana bafunzwe.

Icyemezo cy’urukiko kiragira giti: “Nta byagezweho bihagije mu iperereza byavamo impamvu ituma Murekezi Damascene, Ntirushwa Innocent, Ntacyobanshinja alias Kaburungu, Mukashyaka Marie Rose, Niyomugabo Innocent na Rugengamanzi Jean Paul bakekwaho icyaha cyo gukubita Nsanzumuhire bikamuviramo urupfu, bafungwa.”

Gilkomeza kivuga ko urukiko “Rutegetse ko Murekezi Damascene, Ntirushwa Innocent, Ntacyobanshinja alias Kaburungu, Mukashyaka Marie Rose, Niyomugabo Innocent na Rugengamanzi Jean Paul bafumgurwa by’abateganyo mu gihe ubushinjacyaha bugikora iperereza.”

Nsanzumuhire Innocent bahimbaga Gasongo w’imyaka 50, yaguye mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) ku wa11 Mutarama 2021, bivugwa ko yari yangiritse impyiko n’izindi nyama zo mu nda kubera imigeri.

Yari atuye mu mudugudu wa Nyarusovu, akagari ka Mubuga, umurenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru. Umugore wa Nyakwigendera, Sara Mundanikure, yatangarije BWIZA ko umugabo we yakubitiwe hafi y’ikibuga cy’umupira cya Nyarusovu kiri muri metero nke uvuye ku biro by’akarere ka Nyaruguru.

Ngo bamujyanye kwa Muganga agihumeka kuko ngo yanavugaga abamukubise.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *