Burya si buno- Bamporiki ku bahakana jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta muri Minsiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edoaurd Bamporiki avuga ko abahakana, bagapfobya jenoside yakorewe Abatutsi bakwiriye kumenya ko ibihe byahindutse kuko ubu ntawabashyigikira, avuga ko bakwiriye kwamaganwa.

Yifashishije Twitter, Bamporiki avuga ko abarurwanira ishyaka bakwiriye kugira icyo bakora. Ati ” U Rwanda nirweme, abarurwanira ishyaka, turahe akamo abamamaza urwango, burya si buno!”

Kuri ubu mu Rwanda cyane kuri Twitter hadutse hashtag(#) yamagana abahakana jenoside mu gihe iki gihugu cyitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 27.

Ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook na Twitter n’ahandi hari abakomeje kugaragaraho amagambo ahakana, akanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi.

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG) yabaye yihanangirije abari gukora ibyo bikorwa kubireka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *