Uganda: Bobi Wine yahaye urukiko ibigaragaza uko Museveni yabashije kumutsinda

Sangiza iyi nkuru

Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, yatanze ibindi bimenyetso bishya mu Rukiko rw’Ikirenga birushaho gushyigikira ubusabe bwe bwo kuvuguruza intsinzi ya Perezida Yoweri Museveni mu matora aheruka.

Mu bimenyetso bishya yatanze muri weekend ishize, Bobi Wine wari umukandida w’ishyaka, National Unity Platform (NUP) agaragaza inshuro nyinshi Museveni yagiye mu buryo buziguye cyangwa butaziguye aha ruswa y’amafaranga cyangwa ibindi bintu abatora kandi binyuranyije n’amategeko agenga amatora.

Avuga ko iyo ruswa yagiye itangwa hitwajwe umugambi wa perezida wo kuzahura ubukungu.

Bobi Wine akaba ashinja Perezida Museveni gukoresha umutungo wa leta mu kwiyamamaza ubwo yayashoraga mu mugambi wiswe Emyooga ngo abazagenerwa ayo mafaranga bazamushyigikire mu matora, ndetse akaba yarahaye miliyoni 10 z’Amashilingi umuryango wa nyakwigendera Rashid Sewali mu Mujyi wa Hoima, yo kuwihanganisha, abateganyaho kuzamutora.

Iyi nkuru dukesha Daily Monitor kandi ivuga ko muri ibyo bimenyetso bya Bobi Wine anagaragaza ko Museveni yatanze 300,000 by’Amashilingi buri umwe mu bantu 70626 bagize Komite z’inama njyanama ku rwego rw’ibanze mu gihe cy’amatora agamije kuzabakuramo amajwi.

Anavuga ko Museveni yahaye umuhanzi Ronald Mayinja, wahoze ari umuyoboke wa NUP, imodoka n’izindi mpano ngo areke kwamamaza Bobi Wine, ndetse akanaha izindi mpano uwitwa Andrew Mukasa Alfonse, uzwi nka Bajjo, uba mu bikorwa byo guteza imbere umuziki, ngo amwamamaze.

Bobi Wine avuga ko Bajjo yahagaritse ibikorwa byo kumwamamaza agatangira gushakira amajwi Museveni.

Mu bandi bantu Bobi Wine avuga ko Museveni yahaye ruswa barimo umuririmbyi Bosmic Otim, wahoze ari umuhuzabikorwa wa NUP mu majyaruguru, wahawe imodoka ya Toyota pick-up.

Abandi ni Jasper Ayebare, wari umukandida depite wa NUP muri Rubanda y’Iburasirazuba n’umuhuzabikorwa wa NUP muri Kigezi, avuga ko yahawe imashini ihinga ndetse agahabwa akazi mu Rwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, ISO.

Bobi Wine kandi avuga ko Museveni, mu gihe cy’amatora, yahaye amafaranga, imodoka n’izindi mpano, Jennifer Nakangubi, wahoze ari umuyoboke wa NUP, uzwi nka Full Figure, kugirango arekere aho gushyigikira iri shyaka.

Abandi avuga ni Arshburg Kato, wahoze ari inshuti ye ndetse uvuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga, wahawe inka eshanu n’izindi mpano ngo ashyigikire Museveni.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri ari bwo urukiko rufata icyemezo cyo kwakira cyangwa kwanga ibi bimenyetso bishya, mu gihe kuwa Kane hateganyijwe imbanzirizarubanza ku busabe bwa Kyagulanyi bwo kuvuguruza ibyavuye mu matora.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Uganda: Bobi Wine yahaye urukiko ibigaragaza uko Museveni yabashije kumutsinda
    Wenda nabacamanza nabo azabaha impano ya ruswa urubanza barumutsindire Mana we Africa yacu irugarijwe Pe abo basaza barekure Abana bayobore

  2. Uganda: Bobi Wine yahaye urukiko ibigaragaza uko Museveni yabashije kumutsinda
    Wenda nabacamanza nabo azabaha impano ya ruswa urubanza barumutsindire Mana we Africa yacu irugarijwe Pe abo basaza barekure Abana bayobore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *