Ishusho y’umugore wo mu kinyejana cya 21 igaragaza ko yifitiye icyizere, atera imbere, afite ubuzima bwiza n’ubwiza. Ariko benshi muri miliyari 3.3 z’abagore batuye kuri iyi Isi yacu, buri mwaka, bakomeje guhura n’ihohoterwa, gukandamizwa, kwigunga, ubujiji no kuvangurwa. Ibihugu byinshi, hano ku isi byibasiwe n’ihohoterwa rikorerwa abagore. U Buhinde buza ku isonga mu bihugu bibi ku Isi ku bagore mu bushakashatsi bwakozwe na Fondasiyo ya Thomson Reuters.
Dore urutonde rwibihugu 10 bibi cyane ku bagore ku isi 2021
10. USA
Iki nicyo gihugu cyonyine cyo mu burasirazuba bw’Isi kiza mu bihugu 10 bya mbere bitari byiza ku bagore, aho bakunze guhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, itotezwa, guhatirizwa kwishora mu mibonano mpuzabitsina no kubura ubutabera mu gihe bafashwe ku ngufu.
Akarengane abagore bo muri Amerika bahura nako kagaragaye cyane mu 2019 ubwo havukaga ubukangurambaga bwiswe #MeToo, aho ibihumbi by’abagore, bakoresheje imbuga nkoranyambaga, basangije Isi inkuru zabo z’iohoterwa n’itotezwa rishingiye ku gitsina bagiye bakorerwa. Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi ziza ku mwanya wa mbere mu bihugu bibamo gufata ku ngufu gukabije.
9. Nigeria
Ku mwanya wa cyenda haza igihugu cya Nigeria, aho imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ishinja igisirikare cy’iki gihugu iyicarubozo, gufata ku ngufu n’ubwicanyi byibasira abasivili mu ntambara yo kurwanya Boko Haram imaze imyaka icyenda. Nigeria kandi iza mu bihugu bya mbere ku Isi bibamo icuruzwa ry’abantu ndetse n’akaga abagore bahura nako mu gihe cy’imigenzo ishingiye ku muco nko kubasiramura.
8. Yemen
Iki gihugu nacyo kiza kuri uru rutonde ahanini bitewe no kutabona serivisi zihagije z’ubuvuzi ku bagore, ubukene, akaga bahura nako mu migenzo ishingiye ku muco n’ubundi bugizi bwa nabi. Bitewe n’intambara ikomeje kuvugwa muri iki gihugu, abaturage miliyoni 22 bakeneye ubutabazi kandi abagore n’abakobwa bakunze gukorerwa ubugizi bwa nabi ku mubiri no mu mutwe.
7. RDC
Nyuma y’imyaka myinshi amaraso ameneka no kutagendera ku mategeko, iki gihugu nacyo kiza mu bihugu bya mbere bitari byiza ku bagore nko gufatwa ku ngufu. Mu burasirazuba bw’iki gihugu, intambara zimaze guhitana miliyoni eshatu z’abaturage.
Abandi bakomeje guhura n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro. Muri iki gihugu, byibuze abagore 1,100 bafatwa ku ngufu buri munsi. Kuva mu 1996, hamaze kubarurwa ifata ku ngufu rigera ku 200,000. 57% by’abagore batwita batazi ababateye inda.
6. Pakistan
Pakistan ku mwanya wa gatandatu, ni kimwe mu bihugu bya mbere ku Isi abagore bahora mu kaga. Muri amwe mu moko atuye iki gihugu, abagore bafatwa ku ngufu n’agatsiko k’abagabo mu rwego rwo kubahanira ibyaha byakozwe n’abagabo babo. Muri iki gihugu abagore bakunze guhohoterwa no gufatwa ku ngufu kandi igihugu ntikiragira amategeko ahana ihohoterwa ryo mu ngo.
5. Arabia Saoudite
Arabia Saoudite niyo iza ku mwanya wa gatanu mu bihugu bitari byiza ku bagore mu bijyanye n’ubukungu n’ivandurwa no mu mirimo n’uburenganzira ku mitungo.
Muri iki gihugu, hari amategeko atemerera abagore uburenganzira bwo kurera abana babo kuko n’abagore baba bagomba kurerwa n’abagabo. Umugore ntashobora gusaba passport, ntashobora gukora urugendo wenyine, ndetse kenshi ntiyemerewe gukora.
4. Somalia
Muri Somalia, 95% by’abakobwa bahura n’akaga ko gusiramurwa ku ngufu kenshi bageze hagati y’imyaka 4 n’imyaka 11. 7% by’imyanya y’abagize inteko ishinga amategeko niyo ibarizwamo abagore. Ikindi, abagore 9% gusa nibo babyarira kwa muganga.
3. Syria
Intambara yadutse muri iki gihugu kuva mu 2011 ni imwe mu byazambije ibintu muri iki gihugu. BBC ivuga ko abagore bo muri Syria bakoreshwa imibonano mpuzabitsina kugirango bahabwe imfashanyo. Iki nacyo ni kimwe mu bihugu bitoroha kubona serivisi zo kwa muganga ndetse abagore bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa irindi.
Maria Al Abdeh, umuyobozi w’umuryango, Women Now For Development, avuga ko “ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa n’ingabo za guverinoma. Ihohoterwa ryo mu ngo no gushyingira abana bigenda byiyongera, kandi ko abagore bakomeje gupfa babyara.”
2. Afghanistan
Muri Afghanistan ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ikintu kimenyerewe, aho abagore 80% batagera mu ishuri kandi abenshi bapfa babyara. Icyizere cyo kubaho ku bagore ntikirenga imyaka 45, mu gihe abagabo babarusha umwaka umwe. Muri iki gihugu, abakorerwa ihohoterwa ryo gufatwa ku ngufu kenshi amategeko abahatira kubana n’ababafashe. Kimwe cya kabiri kirenga cy’abageni bashyingirwa muri iki gihugu baba ari abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 16, kandi umugore umwe apfa abyara buri minota 30. 85% by’abagore bo muri Afghanistan babyara nta muganga wabyigiye ubitayeho.
1. U Buhinde
Igihugu cy’u Buhinde nicyo kiza ku mwanya wa mbere mu bihugu bibi ku bagore ku Isi bitewe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorerwa n’imirimo y’agahato nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwa Thomson Reuters Foundation.
Iki gihugu kiri mu bya mbere bifite umuvuduko mu bukungu ku Isi, giterwa isoni n’ihohoterwa rikorerwa abagore. Buri minota itatu, umugore wo muri iki gihugu aba ahohotewe mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Buri minota 29 kandi umugore umwe aba afashwe ku ngufu, mu gihe umugore washatse buri minota 77 aba apfuye yiciwe mu rugo. Mu kinyejana gishize, miliyoni 50 z’abakobwa bapfuye bakuramo inda.
Abagore n’abakobwa babarirwa muri miliyoni 100 babaho biteze gucuruzwa, mu gihe abakobwa 44,5% bashyingirwa batarageza ku myaka 18.
Abagore bagera kuri 70% mu Buhinde bakorerwa ihohoterwa ririmo; Gufatwa ku ngufu, gufatwa ku ngufu n’abo bashakanye, ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gutotezwa, ihoterwa rishingiye ku mico n’imigenzo, hamwe n’icuruzwa ry’abantu ririmo gukoreshwa imirimo y’agahato, ubucakara bw’imibonano mpuzabitsina n’uburetwa bwo mu rugo.



2 Responses
Ibihugu 10 bya mbere ku Isi bitari byiza ku bagore n’abakobwa
wibeshye hindura. USA ntaho ihuriye n’uburasirazuba bw’isi, bigaragare ko washakaga kuvuga ubuhinde
Ibihugu 10 bya mbere ku Isi bitari byiza ku bagore n’abakobwa
wibeshye hindura. USA ntaho ihuriye n’uburasirazuba bw’isi, bigaragare ko washakaga kuvuga ubuhinde