RDC: Inyeshyamba ya ADF yishwe izindi 2 zirafatwa mu mirwano yazihuje na FARDC

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane, itariki 11 Gashyantare, Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyakomye mu nkokora igitero cy’inyeshyamba za ADF ahitwa Mutwanga, mu Murenge wa Ruwenzori ndetse kibasha kwica inyeshyamba imwe gifata n’izindi ebyiri.

Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 1, Lt Antony Mwalushayi, yavuze ko izi nyeshyamba zagerageje kwinjira mu mujyi ngo zice abaturage zigacakira n’ingabo za leta zikazifunguriraho umuriro zigahunga.

Mu mirwano yamaze amasaha menshi nk’uko tubikesha Radio Okapi, inyeshyamba imwe yishwe izindi ebyiri zitabwa muri yombi zirimo Umugande n’Umunyekongo.

Igisirikare kandi cyabohoje abasore babairi b’Abanyekongo bari bagizwe imbohe n’inyeshyamba.

Andi makuru aturuka aha kandi aravuga ko haba hari umusivili waguye muri iyi mirwano.

Lt. Mwalushayi ati “Iri joro muri Mutwanga, hari ahagana saa yine z’ijoro ubwo umwanzi ADF yageragezaga gucengera mu mujyi wa Mutwanga. Ubwo abantu bacu bari ku burinzi bagerageje gukurikira umwanzi bamubuza kwinjira mu mujyi wa Mutwanga. Mbese twasubije inyuma umwanzi.”

Uyu yongeyeho ko nyuma y’imirwano babashije kubona umurambo w’inyeshyamba avuga ko wasizwe inyuma kubera amasasu yari arembeje inyeshyamba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *