Abasore babiri bo mu karere ka Kisoro/Gisoro ho muri Uganda, bakatiwe imyaka 100 y’igifungo kuri buri umwe nyuma yo guhamywa ibyaha birimo icyo kwica umupolisi n’urukiko rwa gisirikare rwa Makenke i Mbarara.
Aba basore bashinjwaga ibyaha bitatu birimo ubwicanyi, ubujura bwitwaje intwaro n’ubushimusi bombi bemeye.
Abahawe kiriya gifungo barimo Paul Dusingizimana uzwi nka ‘Never Give Up’ w’imyaka 27 y’amavuko na Mukwenda Asiimwe Mugisha uzwi nka Young w’imyaka 19 y’amavuko.
Aba bombi bashinjwaga kuba ku wa 27 Mutarama, barishe umupolisi ufite ipeti rya Constable witwa Galacious Baryabakabo wari woherejwe gucunga umutekano ku biro bya Komisiyo y’amatora i Kabale, bikarangira banamutwaye imbunda yari afite n’amasasu 30.
Ngo Bahise batangira gushakishwa na Polisi, iza kubafata nyuma y’iminsi ine banafite imbunda bari batwaye.
Urukiko rwavuze ko bariya basore nyuma yo gutwara iriya mbunda, bayifashishije biba ibihumbi 300 by’amashiringi ya Uganda y’umuturage witwa Rachael Kyomugisha, ndetse bakanifashisha iriya mbunda mu gushimuta undi muturage witwa Patrick Arinaitwe.
Bariya basore bombi bemeye ibyaha, basaba guhabwa ibihano byoroheje nk’uko ChimpReports yabitangaje.
Lt Col Emmanuel Mwesigwa wari uyoboye ruriya rubanza, yanzuye ko bariya basore bahanishwa igifungo cy’imyaka 100, irimo 70 ijyanye n’ubujura bwitwaje intwaro na 30 y’icyaha cyo gushimuta.


