Perezida wa Tanzania, Dr Joseph Pombe Magufuli avuga ko abayobozi ba Morogoro bagomba gutangira “kuruka” amafaranga bakiriye nka ruswa niba bakunda akazi kabo.
Mu mbwirwaruhame yavuze ubwo yafunguraga isoko rikuru rya Morogoro, Magufuli yavuze ko Morogoro iri mu bice byica amategeko, cyane kunyuranya n’amategeko aba yatowe n’abadepite.
Yavuze ko azi neza ko abayobozi muri Morogoro barya ruswa, basoresha abaturage amafaranga atemewe. Yatanze urugero ku mukozi witwa Aika uhakora.
Magufuli ati ” Ninjiye mu isoko, nahawe ubuhamya n’umuntu umwe. Hari abishyura Tsh 20,000, hari abishyura ibihumbi 50 ku gisima buri kwezi, bakayaha Aika ukorera hano Mororgoro. Sinzi niba Aika ari hano. Abandi bayobozi ba Morogoro bose niba bakunda akazi kabo, ayo mafaranga bahawe n’abaturage bayaruke kuva uyu munsi.”
Uyu mukuru w’igihugu avuga ngo ” Ureste kuba abadepite na Leta barashyizeho amategeko arengera abacuruzi bato nk’abahinzi, abarobyi n’aborozi ariko Morogoro bari mu duce twica ayo mategeko yo kwaka imisoro ku bicuruzwa byabo.”
Rais wa Wanyonge (Perezida w’abaciye bugufi) nk’uko bakunze kumutazira, Magufuli yasabye aba bayobozi ku neza yabo kugarura ayo mafaranga.


