Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango buvuga ko hari umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko wahafatiwe agerageza gushimuta umwana yari yibye ku ishuri i Gitwe, uwafashwe yavuze ko umwana yari utwaye i Kigali hari abamumutumye. Byabaye ku wa Gatanu tariki 12 Gashyantare ubwo umwana witwa ARIELLA w’imyaka 4 wa BIZIMANA Emile na MUKAMUNANA Adelphine yashimuswe n’umukobwa witwa Tuyishime Diane w’imyaka 18 y’amavuko akaba ari uwo mu Mudugudu wa Nyakizu, Akagari ka Gishweru mu Murenge wa Mwendo. Urwego rwa DASSO ku bufatanye n’abaturage bakurikiranye amakuru ko hari umwana washimutiwe ku kigo cy’ishuli Etoile du Matin giherereye i Gitwe, mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Murama, mu Murenge wa Bweramana, baza gusanga uwamutwaye yitwa Tuyishime Diane. Amakuru avuga ko umukobwa wibye umwana yaketse ko afatirwa nzira, amusiga ku rugo rw’uwitwa Damien Habumukiza mu Mudugudu wa Muyunzwe, mu Kagari ka Muyunzwe, Umurenge wa Kinihira amusigira umwana wo muri urwo rugo amubeshye ko agiye kureba nyina wagiye kubyarira i Gitwe. Inzego z’umutekano n’ubuyobozi zaje gusanga umwana muri ruriya rugo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira, Uwamwiza Jeanne d’Arc avuga ko bakurikiranye uwari washimuse umwana bamubona yihishahisha ku musozi arafatwa kimwe na Motari wari umuhetse witwa Alphonse Dushimiyimana w’imyaka 24 ukorera i Gafunzo muri Mwendo, bajyanwa kuri RIB ya Kabagari. Uwamwiza Jeanne d’Arc yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ati “Habayeho akagambane n’umumotari, n’abantu bashakaga uriya mwana b’i Kigali, ikintu tutarapfundura ni impamvu yamushakaga.” Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko uriya mukobwa washimuse umwana (akekwaho icyaha cyo Kwambura umwana umubyeyi), yigeze kuba umukozi wo mu rugo rw’iwabo w’uriya mwana, akaba yaramukuye ku ishuri yiyise umubyeyi we. Dr. Murangira avuga ko kiriya cyaha cyo kwambura umwana umubyeyi we gihanwa n’ingingo ya 31 y’Itegeko reyereke uburenganzira bw’Umwana n’uburyo bwo kumurinda ihohotera, ngo bagihamijwe n’urukiko bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarengeje imyaka 3, no gutanga ihazabu ya Frw 500, 000 atarenga miliyoni 1Frw. Dr Murangira avuga ko bagikora iperereza ngo bamenye aho uriya mukobwa yari ajyanye uriya mwana.


