Perezida wa PSG yiswe ‘Igisambo, umwana w’indaya’ azira Lionel Messi

Sangiza iyi nkuru

Abafana ba FC Barcelona bakirije ibitutsi Perezida wa PSG, Nasser Al-Khelaifi, bamuhora Lionel Messi, mbere y’umukino ubanza wa UEFA Champions league wa 1/8 cy’irangiza ikipe yabo ihuriramo n’iriya kipe y’i Paris.

Marca ivuga ko abafana ba Barcelona bateye Perezida wa PSG kuri Hoteli acumbitsemo bakamutuka, ndetse banajya guturikiriza ibishashi by’umuriro hanze ya Hoteli PSG icumbitsemo mu rwego rwo kubuza umutekano abakinnyi bayo.

Amashusho ya Televiziyo yitwa Gol TV, yerekana abafana ba FC Barcelona batuka Perezida wa PSG, bamwihanangiriza kureka gutekereza Lionel Messi usanzwe ari Kapiteni w’ikipe yabo.

Ni nyuma y’uko hari amakuru avuga ko PSG iri gushaka uburyo yasinyisha uyu munya-Argentine mu mpeshyi y’uyu mwaka, ahanini ibifashijwemo na Neymar wageze muri iriya kipe na we avuye muri FC Barcelona.

Mu mashusho umwe mu bafana yumvikana abwira Perezida wa PSG ati: “Messi mureke, wa gisambo we.”

Undi mufana yumvikana yita Nasser Al-Khelaifi “umwana w’indaya”, mu gihe undi yumvikana amubwira ati: “mpa miliyoni imwe y’ama-Euro.”

Itangazamakuru rya Siporo i Burayi rikomeje kwerekeza Messi muri PSG, mu gihe hari n’andi makuru amujyana muri Manchester City y’umutoza Pep Guardiola bagiranye ibihe byiza.

Cyakora cyo Messi yirinze kugira icyo atangaza ku hazaza he, avuga ko azabivugaho umwaka w’imikino urangiye.

Wanareba Videwo za BWIZA TV kuri iyi link iri munsi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *