Umusizi Bahati akomeje kuburirwa irengero

Sangiza iyi nkuru

Umusizi Innocent Bahati hashize iminsi aburiwe irengero, uwo babana avuga ko abo babonanye bwa nyuma mu mujyi wa Nyanza bamuheruka ababwira ko atashye.

Bahati ukiri ingaragu, azwi mu bisigo bivuga ku mibereho n’urukundo, ibisigo bye nka ‘Imana ya Sembwa’, ‘Urwandiko rwa Bene Gakara’ n’icyo aheruka gusohora yise ‘Mfungurira’, byarakunzwe kuri YouTube.

Junior Rumaga, na we ni umusizi ubana na Bahati i Kigali, ari gukurikirana iby’ibura ry’uyu yita inshuti n’umuvandimwe, yabwiye BBC ko kugeza ubu batarabona Bahati.

Ku ibura rya Bahati, umuvugizi w’urwego rushinzwe kugenza ibyaha mu Rwanda avuga ko iperereza rikiri gukorwa.

Rumaga avuga ko ku cyumweru tariki 07/02/2021 nimugoroga hari umuntu wari gusangira na Bahati kuri Hotel iri mu mujyi wa Nyanza.

Nyanza mu Ntara y’amajyepfo, Rumaga avuga ko bahafite urugo kuko bahafata nk’igicumbi cy’ubusizi ndetse bahafite umushinga wo “guhuza ibitekerezo by’abasizi batubanjirije”.

Ati: “Niho Bahati yari ari muri uwo mushinga, gusa ntiyari butindeyo kuko asanzwe ari n’umwarimu w’ikoranabuhanga muri Green Hills [Academy].”

Rumaga avuga ko uwo muntu yasangiye na Bahati nyuma akagenda, hanyuma haza abandi babiri nabo barasangira, ariko bigeze nijoro telefone za Bahati zivaho.

“Nagize ngo ni bimwe by’abasore wenda ntabuze aho yagorobereje, ariko mbajije abandi bo mu rugo rw’i Nyanza bambwira ko atatashye.

“Umunsi wakurikiyeho nabwo telefone ze ntizari ziriho, umuntu w’umusore rero kuba telephone ze zamara amasaha 24 zitariho bitera impungenge.”

Hashize iminsi ibiri nta makuru ye, Junior Rumaga avuga ko yagiye kubaza i Nyanza kuri ya Hotel, no gushaka abaherukana nawe, aba ngo bavuga ko batandukanye nawe ababwira ko atashye.

Ibi yabibwiye ubugenzacyaha (RIB), ariko kugeza ubu nta makuru mashya ku irengero rya Bahati we n’abo mu muryango we barabona.

Murangira Thierry, umuvugizi wa RIB, yabwiye BBC ati: “Iperereza riracyakorwa, kugeza ubu nta byinshi twatangaza bitabangamira iperereza”.

Kurikira amakuru n’ibiganiro kuri Bwiza TV, ukanze hano

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Umusizi Bahati akomeje kuburirwa irengero
    Muremure kandi mwiza .inzobe ufite 1.70m kuzamura,25 years kuzamura ,uzi urukundo icyo aricyo number yange 0783248050

  2. Umusizi Bahati akomeje kuburirwa irengero
    Muremure kandi mwiza .inzobe ufite 1.70m kuzamura,25 years kuzamura ,uzi urukundo icyo aricyo number yange 0783248050

  3. Umusizi Bahati akomeje kuburirwa irengero
    Muremure kandi mwiza .inzobe ufite 1.70m kuzamura,25 years kuzamura ,uzi urukundo icyo aricyo number yange 0783248050

  4. Umusizi Bahati akomeje kuburirwa irengero
    Muremure kandi mwiza .inzobe ufite 1.70m kuzamura,25 years kuzamura ,uzi urukundo icyo aricyo number yange 0783248050

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *