Tariki ya 15 Nzeri 2020 ni bwo Paul Rusesabagina ukurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda yahishuriye igitangazamakuru The New York Post ko yatawe muri yombi ubwo yisangaga i Kigali avuye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yari azi ko yerekeza mu Burundi “mu nama z’amatorero yari yatumiwemo n’umupasiteri”.
Byaje kumenyekana ko uyu mupasiteri ari Umurundi ufite n’ubwenegihugu bw’u Rwanda, Niyomwungere Constantin washinze itorero Goshen Holy Church, hibazwa byinshi ku buryo uyu muvugabutumwa yaba yaragejeje uyu munyapolitiki i Kigali, Leta y’u Rwanda mu ntangiriro z’uko kwezi isobanura ko “yahageze ku bushake” ariko nta makuru arambuye yari yakabonetse.
Ni mu gihe imiryango mpuzamahanga nka EU, umuryango wa Rusesabagina, ndetse n’abanyamategeko batandukanye bahamya ko uyu musaza w’imyaka 66 y’amavuko yashimutiwe i Dubai, akagezwa mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.
Pasiteri Niyomwungere yahishuriye igitangazamakuru Libération na Jeune Afrique dukesha aya makuru uko yashutse uyu musaza, akamugeza mu Rwanda ataravumbura umugambi, bikagera aho atabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubuganzacyaha (RIB).
Bari inshuti, amutanga abisabwe n’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda
Pasiteri Niyomwungere yatangaje ko yamenyanye na Rusesabagina mu 2017, bahujwe n’inshuti ye itavuga rumwe na Leta y’u Rwanda iba mu buhungiro, i Bruxelles. Icyo gihe ngo uyu musaza yashakaga umuntu umufasha guhura n’ubuyobozi bw’u Burundi.
Uyu muvugabutumwa ati: “Yashakaga ko u Burundi bworohereza umutwe yashinze kugira ngo ujye ugaba ibitero ku Rwanda. […] ”
Pasiteri Niyomwungere uvuga ko atari azi byinshi ku mutwe wa FLN, ngo yaje kumenya waba waragabye ibitero mu majyepfo y’u Rwanda mu 2018. Yandikiye Rusesabagina ubutumwa bugufi (SMS), ati: “Namubajije niba umutwe we ari wo wabikoze, ansubiza ati ‘yego’. Yansobanuriye ko nta biganiro bishoboka na Leta y’u Rwanda, ko uburyo bwonyine bushoboka ari ugukoresha intwaro.”
Kuva icyo gihe, uyu muvugabutumwa yatangiye gutekereza uko yakwitandukanya na Rusesabagina. Ku rundi ruhande, Leta y’u Rwanda yari yaramaze gutahura umubano wabo wari umwaze umwaka umwe.
Pasiteri Niyomwungere yahe kugirira uruzinduko rw’ivugabutumwa mu Rwanda tariki ya 27 Gashyantare 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumuta muri yombi, rumumarana iminsi itanu rumubaza iby’umubano we na Rusesabagina.
Ubwo rwamurekuraga, rwamusabye ko yakomeza kuvugana n’uyu musaza, mu buryo bwo kumutata ndetse akajya anamutangaho amakuru. Yarabyemeye, ndetse ajya abikora uko yabisabwe.
Ubwo Rusesabagina yajyaga gufatwa
Byageze mu ntangiriro za Kanama 2020, Rusesabagina abwira Pasiteri Niyomwungere ko agiye kugirira uruzinduko mu Burundi guhura n’abayobozi b’iki gihugu n’aba FLN, ndetse amusaba ko bajyana, nk’umuntu uhasobanukiwe neza, arabimwemerera, nyuma aza kumuca inyuma, abimenyesha RIB.
Pasiteri Niyomwungere yasobanuye ko RIB yamufashije gutegura umugambi wo kugeza Rusesabagina mu Rwanda atabizi.
Tariki ya 26 Kanama 2020, Rusesabagina yahagurutse muri San Antonio muri Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho umuryango we utuye, agera i Dubai ku munsi wakurikiyeho. Nyuma y’asamaha make bari bamaze baruhukira muri Hoteli yaho yitwa Ibis, we na Pasiteri Niyomwungere bagiye ku kibuga cy’indege, bafata indege bwite [nk’uko bari babisezeranye] y’ubwoko bwa Challenger 605.
Mu gihe bageraga mu ndege, ngo Rusesabagina yari ananiwe ku buryo umuvugabutumwa yashoboye kumurangaza, ntiyumve ijwi rimuhishurira ko ajyanwe i Kigali. Ati: “Ubwo abakozi bo mu ndege batangazaga ko twerekeje i Kigali, naramuvugishije kugira ngo murangaze. Baduhaye ibiryo n’icyo kunywa. Kubera ko nari maze kumva ko abakozi bo mu ndege bashobora kumvamo, nababwiye ko inshuti yanjye inaniwe kandi ikeneye kuruhuka. Rusesabagina yaje gusinzira.”
Batangiye urugendo bava i Dubai, Rusesabagina azi ko yerekeza mu Burundi, yisanga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe, RIB imwereka itangazamakuru tariki ya 31 Kanama 2020.
Urubanza rwe rwamaze guhuzwa n’urw’abarimo Nsabimana Callixte na Nsengimana Herman babaye abavugizi ba FLN, ruraburanishwa mu mizi kuri uyu wa 17 Gashyantare 2021, bakaba bashinjwa ibyaha by’iterabwoba.
Kurikira amakuru n’ibiganiro kuri Bwiza TV, ukanze hano

16 Responses
Pasiteri Niyomwungere yahishuye uko yashutse Rusesabagina, akisanga i Kigali
Uri yuda
Ndabona uri umugambanyi!
Ibyamadini uzabivemo ahubwo une maneko yabanya politike

Iyi nkuru itumye nkunda Ikinyamakuru ” Bwiza.com”.Murusha abandi bose gucengera.Mutubwiye “akari imurore”.Mukomerezaho kandi murakoze cyane.Umufaransa witwaga VOLTAIRE yabwiye Imana ati:”Mana yanjye,uzandinde INSHUTI zanjye.Ku birebana n’ABANZI banjye,nzabyikorera”.Nta kabuza uyu Pastor bamuhaye millions nyinshi kugirango yemere iki kiraka.Yibagirwa ko gukunda amafaranga bikabije bizarimbuza millions nyinshi z’abantu nkuko bible ivuga.

Ko numva pasiteri akaze, se yayaya, igitego yaragitsinze cyumutwe

The jews,umuyuda!!!!inryarya yumupasiteli
Umugambanyi karundura.

NTAKWIRINGIRA UMWANA W’UMUNTU (SELON BIBLE)

Pasteur yakoze icyo yagomba gukora …mbere yuko aba pasteur ya umusirikare kdi numwe mubari kurugamba rwokubohora igihugu,so credit to cosntatin u are real nkotanyi!!

Erega ntiwagirira Abanyarwanda nabi;NGO wowe wumve ko byakugwa amahoro.Pasitori yatumwe n’Imana ngo yigaragaze.
Kandi abaturage ba Nyabimata nabo bakeneye ubutabera.