Idamange ashobora gusuzumwa indwara zo mu mutwe

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko Idamange Iryamugwiza Yvonne rufite mu maboko, ashobora gusuzumwa indwara zo mu mutwe.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabitangarije BBC nk’uko bigaragara mu nkuru y’iki gitangazamakuru yasohotse kuri uyu wa 16 Gashyantare 2021, ngo bikaba bishobora kuzakorwa ku nyungu z’ubutabera.

Ati: “Hazarebwa niba hadakenewe ko asuzumwa indwara zo mu mutwe.”

Dr. Murangira yabivuze ashingiye ku byo Idamange amaze iminsi atangariza ku rubuga rwa YouTube, ngo harimo “ibigaragaza ko ashobora kuba afite uburwayi bwo mu mutwe.”

RIB ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda bataye muri yombi Idamange tariki ya 15 Gashyantare 2021, akekwaho guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

Itabwa muri yombi ryakurikiranye na videwo y’uyu mugore yanyuze ku rubuga rwa YouTube, ashinja Leta y’u Rwanda ubwicanyi, anahamagarira Abanyarwanda kujya kwigaragambiriza ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu, aho yemeza ko atakiriho.

Uretse n’ibyo, Idamange yari amaze iminsi ashyirwaho igitutu n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bamusabiraga gutabwa muri yombi, bamushinja gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, na bwo hashingiwe ku kiganiro yigeze gutambutsa kuri YouTube.

Abaye ajyanwe gusuzumwa uburwayi bwo mu mutwe, yaba akurikiye umunyapolitiki Barafinda Fred Sekikubo wajyanweyo mu ntangiriro z’umwaka w’2020, bitewe n’igisubizo yahaye RIB ubwo yari yamuhamagaye ngo imubaze ku bijyanye n’ibyo yari amaze iminsi atangariza kuri YouTube. Byaje kugaragara ko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Kurikira amakuru n’ibiganiro kuri Bwiza TV, ukanze hano

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Idamange ashobora gusuzumwa indwara zo mu mutwe
    mwaramutse neza?Idamange byaba byiza bamujyanye kwa muganga i Ndera bakamusuzuma,kuko amagambo avuga ntabwo ari ay’umuntu muzima no gutinyuka gukubita csp icupa mu mutwe.

  2. Idamange ashobora gusuzumwa indwara zo mu mutwe
    mwaramutse neza?Idamange byaba byiza bamujyanye kwa muganga i Ndera bakamusuzuma,kuko amagambo avuga ntabwo ari ay’umuntu muzima no gutinyuka gukubita csp icupa mu mutwe.

  3. Idamange ashobora gusuzumwa indwara zo mu mutwe
    Nta buryayi afite. Babikora bazi ibo bakora ngo babafate nk’abasazi ariko ibyi bifuza gukora babikoze (Actes raisonnablement prémédités.
    Kumsuzuma ntibazaboe impamvu y’inyoroshyaha yakoze abizi.

  4. Idamange ashobora gusuzumwa indwara zo mu mutwe
    Nta buryayi afite. Babikora bazi ibo bakora ngo babafate nk’abasazi ariko ibyi bifuza gukora babikoze (Actes raisonnablement prémédités.
    Kumsuzuma ntibazaboe impamvu y’inyoroshyaha yakoze abizi.

  5. Idamange ashobora gusuzumwa indwara zo mu mutwe
    Nta buryayi afite. Babikora bazi ibo bakora ngo babafate nk’abasazi ariko ibyi bifuza gukora babikoze (Actes raisonnablement prémédités.
    Kumsuzuma ntibazaboe impamvu y’inyoroshyaha yakoze abizi.

  6. Idamange ashobora gusuzumwa indwara zo mu mutwe
    Nta buryayi afite. Babikora bazi ibo bakora ngo babafate nk’abasazi ariko ibyi bifuza gukora babikoze (Actes raisonnablement prémédités.
    Kumsuzuma ntibazaboe impamvu y’inyoroshyaha yakoze abizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *