Kuri uyu wa kane nibwo muri perezidansi y’Amerika habereye ibiganiro hagati ya perezida Obama na Trump watorewe kuzasimbura Obama guhera mu kwezi kwa mbere, byari ku ncuro ya mbere aba bagabo bo mu mashyaka abiri ahora ahanganye muri Amerika bicaranye mu biganiro badashobora kwanga gukora,
N’ubwo perezida Obama yakunze kumvikana anenga ndetse arwanya Donald Trump, kuri ubu byabaye nk’itegeko ko baganira nk’uko amategeko y’iki gihugu kigendera kuri demokarasi yo ku rwego rwo hejuru abiteganya,
Buri muntu ku isi yibazaga uko ibi biganiro bizakugenda, icyakora mu buryo bukomeje gutungura benshi byaje kurangira bibaye ibiganiro byo kwigengesera no kuvuga uziga ku buryo bukomeye gusa ntibyabujije ko byarangiye aba bombi bagaragaza ko bishimye.
[ad id=”44145″]
Nyuma y’igihe kinini bari kumwe mu biganiro bahuye n’itangazamakuru, perezida usanzwe ku butegetsi, Barack Obama imbere y’abanyamakuru yijeje Trump ko azakomeza kumuba hafi. Ati “Icyo naguhamiriza, nyakubahwa perezida watowe ni…eeee, ni uko tuza….aaaaa, tuzakora buri kimwe cyose kugirango ugere ku tsinzi kuberako n’utsinda n’igihugu cyacu kizaba gitsinze”
Perazida Obama yavuze ko muri aya mezi abiri y’inzibacyuho kugirango habeho ihererekanya bubasha we na madamu we bagiye kuba bategurira Trump ibikenewe byose kugirango akazi ko kuyobora Amerika yatorewe azabash kugasohoza neza.
Trump yagoze ati “Mu kuri twaganiriye ku bintu byinshi bimwe binejeje ibindi bisa naho bikomeye, gusa mu kuri hari ibintu byinshi byiza cyane tuzageraho”
Perezida Trump kandi bwa mbere yijeje Obama (uwo azasimbura) ko bazakorana bya hafi bitandukanye n’ibyo yakunze kuvuga ko natorwa azafunga Clinton bahanganye mu matora ndetse akanagaragaza ko Obama akwiye gusubira iwabo muri Afurika
Trump yagize ati “Ehh nyakubahwa perezida twageze kuri byinshi hamwe nawe kandi niteguye gukomeza kubana nawe mu bihe byinshi bishoboka”
Iri jambo rigaragara ko ryaremye agatima Obama abona guhereza ikiganza Trump. Obama kandi yabwiye itangazamakuru ko we na Trump uzamusimbura baganiriye ku ngamba zigamije kubaka ububanyi n’amahanga ndetse no kubaka ubumwe muri Amerika.

Ibi biganiro by’aba bagabo byamaze iminota igera kuri mirono icyenda mu muhezo.
[ad id=”44145″]
Igikomeje gutangaza abantu benshi ni uburyo Trump akomeje kuvuga imbwirwaruhame zigaragaza guhinduka gukomeye, kuva yamara gutangazwa ko atsinze amatora yatangaje amagambo agaragaza ko yiteguye gukorana neza abarwanashyaka b’Abademokarate barimo na Clinton bahanganiye mu matora nyamara yiyamamaza yavugaga ko azamufunga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com


