Abaturage bo mu karere ka Bambari muri Repubulika ya Centrafrica bigabije imihanda babyina intsinzi nyuma y’aho ingabo z’iki gihugu ku bufatanye n’iz’u Rwanda ndetse n’u Burusiya zari zimaze gufata aka karere kose.
Mu rugamba rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro yari yarigaruriye igice kinini cy’igihugu, ingabo za CAR ku bufatanye n’iz’u Rwanda ndetse n’u Burusiya, zikomeje kwigarurira uduce dutandukanye.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo izi ngabo zabashije kwigarurira agace ka Ouaka kari muri Bambari kari gasigaye mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro, nk’uko byemezwa na Minisitiri w’Intebe wa CAR, Ngrebada.
Nk’uko bigaragara mu mafoto, mu mihanda ya Bambari, hagaragara abaturage bishimye cyane, bamanitse ibyapa byanditseho izina “Ouaka Ouaka!” ry’aka gace kasubiye mu maboko ya Leta, bashimira ingabo zabigizemo uruhare.
Ku rundi ruhande, Umujyanama mu by’umutekano wa Perezida wa CAR, Valery Zakharov yashimiye by’umwihariko ingabo z’u Rwanda ku bw’ubunyamwuga zikomeje kugaragaza. Ati: “Ndagira ngo nshimire ingabo z’u Rwanda ziri muri RCA zikomeje kwerekana urwego rwo hejuru rw’ubunyamwuga. Umusanzu wazo mu kurwanya inyeshyamba ni ingenzi. Murakoze!”
Ibyishimo ni byinshi ku batuye Ouaka

Ubwo izi ngabo zari zimaze kwigarurira Ouaka

Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV


