Ibiseke n’imitemeri byubitse byagaragaye muri Miss Rwanda 2021, biribazwaho

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 20 Gashyantare 2021 ni bwo hamenyekanye abakobwa 37 bahagararira abandi mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda) ryo muri uyu mwaka, batoranyijwe mu barenga 400 biyandikishije ngo baryitabire.

Gusa mu mitegurire y’umuhango wo gutanagaza aba bakobwa, hagaragaye ibiseke ndetse n’imitemeri byifashishijwe nk’imitako byubitse; bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga babifata nk’amahano, bibaza n’icyo bisobanuye bijyanye n’ukuri k’umuco nyarwanda.

Alphonse Nkuranga wigeze kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu n’Urubyiruk, abona ko uburyo uyu muhango wateguwe n’imitako yawo byakabaye bigira igisobanuro. Yifashishije Twitter, yabajije icyo igiseke n’umutemeri byubitse bishatse kuvuga. Ati: “Umutako mwiza, umuteguro mwiza ni ufite igisobanuro. Miss Rwanda mwashatse kutwereka iki mu giseke cyubitse uri iruhande? Mumfashe nsobanukirwe bitaba ari uwateguye yibwira ko harimo ‘innovation’. Igiseke cyubitse kibakimennye, kirimo ubusa.”

Nadjibu Aboubakar Al Watwan yunze mu ijambo rya Nkuranga, agira ati: “Umuco uvanze n’uruzungu, dore ni aha rero umuco ucikira, umupfumu Rutangarwamaboko ahora atwigisha umuco, ibi akunda kubitubuza, ubwo igitabo cyubutse (cyamennye). I Rwanda ntibikabe ukundi.”

Umupfumu Rutangarwamaboko usanzwe ari impuguke mu muco nyarwanda, yashyigikiye igitekerezo cya Nkuranga, agira ati: “Mutumye nongera kuvuga kuri ibi bya Miss Rwanda kd narabizeyutse. Intabaza iteka irira ku muziro. Ubusanzwe agaseke karenguriza ku ibanga rihishe ry’ubuzima, iby’umutima. Ariko rero ikiranganye cg cyubitse muba mwigaragaje uko muri, ko iby’agaciro byaggateshejwe kd ko nta kirimo.”

Nkuranga yavuze ko uduseke cyangwa inkangara bipfundikirwa, bigapfundurwa igihe bakuramo ibyo bakeneye, bibitsemo kandi bakongera bagapfundikira. Ati: “Agaseke kagucika ukamena bikaba ibyago.”

Emma Claudine Ntirenganya uri mu kanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2021, abona ko kuba ibi biseke n’imitemere byubitswe ari ‘innovation’ (agashya)mu muco. Ati: “Mu kugumana umuco ariko tuwuhuza n’uruzungu, nta gushidikanya ko hari ibizagenda bihinduka.”

Yakomeje ati: “Ikindi nge twakwibaza (twakwibuka/twazirikana), ese koko igiseke cyahoraga gipfundikiye? None se uramutse urangije kugikorera isuku wakibika gute? Ntabwo igiseke kiba igiseke ari uko kirimo ibintu. N’iyo bitarimo kiba kigihari kandi igiseke cyubitse ntikirekeraho kuba igiseke.”

Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Ibiseke n’imitemeri byubitse byagaragaye muri Miss Rwanda 2021, biribazwaho
    Igiseke mu muco nyarwanda ni ikimenyetso cy’ibanga ribitse neza ripfundurirwa abo ryagenewe gusa, aha nange nibajije cyane impamvu…….wenda abazungu ntibagira icyo bakuramo ariko umunyarwanda arahita abona ko ibanga ryamenwe kera !!!! uduseke turubitse kuburyo n’uwaba afite ikibazo cy’amaso akabakabyeho akumva karubitse yakwifata ku munwa.

    Sindi mukuru cyane ariko sinigeze mbona ibikoresho ndangamuco nyarwanda (inkangara, ibiseke, ibyansi, ibisabo…..) bitakwa byubitse. Bajye babanza bagishe inama batazongera gukora amahano nkariya.

    Erega banatwiforejeho rwose ?! niyo kaba gateretse umutemeri wavuyeho bisobanuye ko kakozwemo………..noneho kubitse bwo n’ikindi kindi kuko ubwo ntakirimo namba. Abubu nibo bajya babivuga ukundi ngo “ZARABWINYWEREYE” !!!!! Ba nyampinga mwihangane Uko umugabo aguye siko ameneka ijisho !!!!!!!!!! hahhhhhh.

  2. Ibiseke n’imitemeri byubitse byagaragaye muri Miss Rwanda 2021, biribazwaho

  3. Ibiseke n’imitemeri byubitse byagaragaye muri Miss Rwanda 2021, biribazwaho
    @Emma Ariko burya imyenda y’imbere imeserwa mu mbere. Niba ukora isuku y’igikoresho urayikora yarangira ukabona kongera gukoresha igikoresho mu ruhame. Biriya ni ukutamenya umuco si innovation.

  4. Ibiseke n’imitemeri byubitse byagaragaye muri Miss Rwanda 2021, biribazwaho
    @Emma Ariko burya imyenda y’imbere imeserwa mu mbere. Niba ukora isuku y’igikoresho urayikora yarangira ukabona kongera gukoresha igikoresho mu ruhame. Biriya ni ukutamenya umuco si innovation.

  5. Ibiseke n’imitemeri byubitse byagaragaye muri Miss Rwanda 2021, biribazwaho
    Aba mwibarenganya! Ibanga rigaragazwa n’igiseke nyine ntaryo bagifite. Niba barabasuryuye se babahishe?

  6. Ibiseke n’imitemeri byubitse byagaragaye muri Miss Rwanda 2021, biribazwaho
    Aba mwibarenganya! Ibanga rigaragazwa n’igiseke nyine ntaryo bagifite. Niba barabasuryuye se babahishe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *