Dr Monique Nsanzabaganwa uherutse gutorerwa kungiriza umukuru wa komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika avuga ko kuba intego uyu muryango wari wihaye wo kurangiza intambara itaragezweho, bibabaje ariko bitavuze ko byananiranye burundu. Mu 2013, umuryango w’ubumwe bwa Africa (AU) wihaye intego yo kurangiza intambara, “gucecekesha imbunda”, zose muri Africa mu 2020. Ariko muri Centrafrique, Sudani y’Epfo, Libya, DR Congo, ibihugu bimwe by’akarere ka Sahel, no muri Ethiopia ahari icyicaro cya AU, hari amakimbirane cyangwa intambara. Iyo ntego ubu yimuriwe mu 2030. Aganira na BBC, Nsanzabaganwa ati ” “Birababaje ko itagezweho ariko sinavuga ko byananiranye burundu, hari ibyiza bimwe byakozwe, kandi twizeye ko nka komisiyo nshya, dufatanyije n’abayobozi ba Africa, tuzakora ibishoboka iyo ntego nshya igerweho mu 2030”. Nsanzabaganwa ni we mugore wa mbere watorewe uyu mwanya wo hejuru muri African Union (AU), abona ari “amahirwe yo gukora no kwerekana ko natwe abagore b’abanyafurika dushoboye.” Nsanzabaganwa, umubyeyi w’abana batatu, afite icyizere ko Africa iri kugana ku bumwe busesuye, kandi ko komisiyo iheruka gutorwa, abereye umuyobozi wungirije, igiye kurushaho gukorera kuri iyo ntego. Ati ” Icyo navuga ni uko [Africa] turi mu nzira nziza”. Avuga ko amasezerano y’ubwisanzure bwo gucuruza muri Africa hose, imiryango ihuza ibihugu mu turere birimo, n’ubufatanye Africa yerekanye mu guhangana na Covid-19, ari ingero nziza z’uburyo Africa igenda igana ku bumwe. Impuguke n’abandi bantu batandukanye muri politiki n’amahoro bo bavuga ko Nsanzaganwa ategerejwe n’akazi katoroshye muri AU. Stella Mystica Sabiiti wahoze ari umujyanama wa UN Women muri AU avuga ko abagore ba Africa bacyeneye gushyigikira Nsanzabaganwa kuko azahura n’imbogamizi nyinshi ndetse “n’ibihe by’amarira” mu kazi ke. Stella Sabiiti, inzobere mu by’amahoro n’umutekano, abona ijwi ry’umugore mu nzego z’ubutegetsi n’izifata ibyemezo muri Africa rigenda rizamuka ariko “buhoro cyane”, kubera impamvu zirimo abagabo bafite ububasha.
Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV

2 Responses
Birababaje ariko sinavuga ko byananiranye burundu- Nsanzabaganwa
Ntabwo ari African Union yonyine yananiwe gukuraho intambara.Na United Nations ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”. Nyamara kuva yajyaho,hamaze kuba intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byazikoresha zirwana isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana. Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwayo.Ubutegetsi bw’isi yose buzahabwa Yesu nkuko Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite,harimo n’urupfu.Abantu byarabananiye.