Twagiramungu ngo yaba agiye kugaruka mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, Faustin Twagiramungu kuri Twitter yavuzweho ko ashaka kugaruka mu Rwanda, amakuru yateye utwatsi.

Kuri Twitter hari amakuru yacicikanye hari abanditse mu izina ry’uyu mugabo uzwi nka Rukokoma, bavuga ko yamaganye abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko ari bugaruke mu Rwanda.

We aganira na BBC, yavuze ko ibyo bisekeje. Ati “Abanditse ibi kw’izina ryanjye bagomba gusetsa Abanyarwanda, cangwa n’ukunsetsa nanjye, ntabwo ndabitekereza”.

Yavuze ko aheruka mu Rwanda mu 2003 yiyamamariza kuyobora igihugu, ngo ubu ” Nta kintu na kimwe cyatuma asubira mu Rwanda.”

Rukokoma avuga ko abandika biriya kuri Twitter, ari abatazi amateka y’u Rwanda ndetse ngo bakaba ” n’abatindi.” Ati ” Sinshobora kwemera kujya mu Rwanda.”

Faustin Twagiramungu yari umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida JuvĂ©nal Habyarimana mu myaka ya 1990. Yaje kuba Miniisitiri w’Intebe kuva muri Nyakanga 1994, yegura kuwa 28 Ukwakira 1995. Ubu aba i Buruseli mu Bubiligi, aho yashinze ishyaka RDI- Rwanda Rwiza.


Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *