Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, muri Kinshasa hacicikanye inkuru z’uko uwahoze ari Umukuru w’Igihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Joseph Kabila yiteguraga gufata rutemikirere yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), byemezwa ko yamaze kugera mu mujyi wa Abu Dhabi muri iki gihugu kuri uyu wa 22 Gashyantare 2021.
Ni amakuru yabaye nk’igikuba cyangwa incamugongo, aho bamwe batekereza ko uru ruzinduko ruhishe byinshi ku gihugu, bamwe batekereza ku ihunga rye, cyangwa se kwitaza ubutegetsi ngo agire ikindi kitari kiza ategura yibereye i Dubai.
Bijya gucika habanje urwandiko rukubiyemo amazina ya bamwe mu bofisiye bakuru 6 bagize itsinda ryitwaje intwaro zikomeye rizaherekeza Kabila muri urwo rugendo. Ni itsinda riyobowe n’umu General witwa NGOY wa Kabila John, nk’uko bigaragara ku rwandiko rw’igisirikare cya RDC rwohereza mu butumwa aba basirikare.

Iby’uru rugendo rwa Kabila muri UAE byavuzwe mu gihe muri RDC hashize iminsi hari icyuka kibi hagati y’ibishyitsi bibiri muri politiki y’iki gihugu, ari bo Joseph Kabila ubwe nka Perezida ucyuye igihe hamwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi bahererekanyije ububasha.
Kabila muri UAE kandi yagaragaye nk’uwateje urwikekwe mu baturage ba RDC, aho bamwe barubonamo ko ari bumwe mu buryo bwo kwihunza ibibazo biri mu gihugu, aho bamwe mu bari ibikomerezwa mu butegetsi bwe ubutabera bwa Leta buri kugera amajanja, we akajya kwiryohereza i Abu Dhabi.
Abandi bakavuga ko bwaba ari bumwe mu buryo Kabila yahisemo bwo kureka ngo ibyo bikomerezwa bye bibe byakwirwanaho hakoreshejwe intwaro mu gihe Tshisekedi yagerageza kubata muri yombi, intureka zakomokamo ntizimwitirirwe.
Ibijya gucika bica amarenga
Mu Kuboza kwa 2020, nyuma y’amakimbirane yagendaga yaduka uko bwije n’uko bukeye hagati ya Perezidansi ya RDC n’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite, ku bwiganze bw’amajwi 281 kuri 500 y’abagize Inteko, hemejwe ukweguzwa k’uwari Umukuru wayo, Madame Jeanmine Mabunda wo ku ruhande rwa Kabila biraba.
Bidateye kabiri, tariki ya 5 Gashyantare 2021, umukuru wa Sena ya RDC, Alexis Tambwe Mwamba n awe aregura, tutibagiwe n’uwari Minisitiri w’Intebe, Slyvestre Ilunga Ilunkamba na we wakomokaga mu mpuzamashyaka FCC ya Kabila, wari umaze icyumweru atanze ubwegure bwe.
Ni inkundura kandi zaje zikurikira uruhererekane rw’ibiganiro Perezida Tshisekedi yari amazemo iminsi n’abitwa ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, byamuhuzaga n’abarimo abahoze bahanganye mu matora yo mu 2019, twavugamo Moïse Katumbi ndetse na Jean Pierre Bemba, n’ubwo ibi biganiro hatagaragajwe icyabivuyemo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Imbaraga za Kabila n’iza Tshisekedi, ibihanga bibiri mu nkono imwe
Abahanga n’abasesenguzi muri politiki, ubutegetsi n’imitegekere bemeza nta shiti ko ari abategetsi bake mu Isi bashobora kwemera gutegekera mu gicucu cy’uwo basimbuye ku ngoma.
Ibi babishingira ku kuba hari bimwe mu birindiro mu rwego rw’abantu n’ibintu umutegetsi uvuyeho aba yarubatse bitakoroha ko umusimbuye yakoreramo imigambi ye mishya ngo bigende neza.
Kubera iyo mpamvu, hari aho ngo biba ngombwa gushyira hasi ibyo byose cyangwa gucisha bugufi abari ibikomerezwa mu butegetsi buba bwaratambutse. Bene iyi myumvire n’imigirire biza mu mpamvu ziza ku isonga mu kumvikanisha impamvu Tshisekedi yahoranaga igitutu cya Kabila binyuze mu bategetsi Kabila we ubwe yagennye mu myanya itandukanye, ko rero byari ngombwa kubanza kwikiza abo bose ngo abone uko ashyira mu buryo porogaramu ze nta nkomyi.
Tshisekedi kandi nka Perezida mushya yagombaga kwigaragaza nk’amaraso mashya muri Perezidansi ya RDC nk’urwego rukuriye izindi zose z’iki gihugu, aho byanze bikunze ibikorwa bye byo kwigizayo Kabila bamwe badashidikanya kwemeza bizasiga bimwongerereye igikundiro ku baturage ba RDC ndetse Umuryango ukarushaho kumwizera no kwemera ko adategekera mu kwaha kwa Kabila.
Mu gihe hari ababona ko Tshisekedi ari gucisha Kabila bugufi no kwigarurira ubutegetsi bya nyabyo ariko, hari n’abatekereza ko byose bikubiye mu byo Kabila na Tshisekedi bashobora kuba barumvikanyeho gutyo mu buryo bw’ibanga rikomeye.
Aya mayeri rero ngo yagombaga gucamo ibice itsinda rya Martin Fayulu n’abo bahoze bafatanyije; ari bo Moise Katumbi ndetse na Jean Pierre Bemba bari no mu bagiye bagirana ibiganiro na Tshisekedi mu bihe bitandukanye nk’uko twabibonye haruguru. Ibi bibaye ari ukuri, uwavuga ko hari amaboko yari kuzashyigikira Fayulu mu matora yo mu 2023 Tshisekedi agenda yigarurira ntiyaba abeshye.
Hari kandi n’ababona ko Tshisekedi yaba yarahisemo kwipakurura Kabila burundu, ndetse bakemeza ko mu gihe byagenda gutyo, Kabila na we ashobora kumwihimura akoresheje amayeri yo kwifashisha bimwe mu bishyitsi bye biri mu gisirikare no mu nzego z’ubutasi bigatobera Tshisekedi.
Nta gihindutse rero, umwe agakurura yishyira mu rugamba rwo guhatanira ubutegetsi, ibi byateza ikibazo kitoroshye muri RDC, haba mu rwego rw’umutekano ndetse no gusubira ibubisi kwa demokarasi bamwe bemeza ko hari intambwe yari imaze guterwa, harimo no guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.
Uku guhererekanya ubutegetsi mu mahoro kandi biri mu bishimirwa Kabila nk’umurage yakabaye azibukirwaho nka Perezida watanze ubutegetsi mu mahoro na mugenzi we Tshisekedi, ndetse rubanda rukanemeza ko mu gihe Tshisekedi yamukamira mu kitoze kwaba ari ugutatira uwo murage.
Ababona ko Kabila na we ariko yaba ari kwihunza ibibazo biriho akigira Abu Dhabi kuryoshya, bavuga ko bwaba ari uburyo bwo kudashyigikira cya gihango yubatse. Ibi ariko hari n’abadashira amakenga Kabila, bakabona uruzinduko rwe muri UAE nk’imwe mu nzira z’uko haba hari umugambi mubi ari gutegura nko guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi ariko abanje kwigira nyoni nyinshi, ndetse mu gihe byadogera akaba yatahuka agarutse nk’uje gusubiza ibintu mu buryo nk’umwami n’umukiza wa Congo nyamara ari we wari ubiri inyuma. Tubitege amaso.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
David Eugene Marshall


