Myugariro Nsabimana Aimable wa Police FC, yateye ikirenge mu cya Jacques Tuyisenge bakinana mu kipe y’igihugu ‘Amavubi’ na we atera ivi asaba umukobwa bakundana ko yazamubera umugore.
Ku Cyumweru Tariki ya 20 ni bwo Nsabimana yateye ivi asaba umukunzi we, Issa Leila, ko yazamubera umugore, undi arabimwemerera.
Byabereye kuri Sunday Park i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali.
Nsabimana Aimable na Issa Leila, bombi bamaze umwaka umwe bakundana ndetse biyemeje gutera indi ntambwe mu rukundo rwabo.
Amakuru avuga ko Nsabimana Aimable n’umukunzi we, bateganya gukora ubukwe mu minsi iri imbere.
Nsabimana wakiniye amakipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye, yakiniye kandi SEC Academy, Marines FC, APR FC na Minerva Punjab FC yo mu Buhinde.
Yabaye umukinnyi wa kabiri w’Amavubi uteye ivi mu gihe cy’icyumweru kimwe, nyuma ya Tuyisenge Jacques wasezeranye na Musiime Racheal Jordin ku wa Kane w’icyumweru gishize.
Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Undi mukinnyi w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ na we yateye ivi
Mbega umugore
Ubwo yambaye ate,
Undi mukinnyi w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ na we yateye ivi
Mbega umugore
Ubwo yambaye ate,