Umugore witwa Celerine Nyirasafari wo mu Mudugudu wa Kindiki mu Kagari ka Bikara mu Karere ka Musanze amaze icyumweru yariyahuriye mu ruzi rwa Mukungwa bitewe n’ideni rya 800,000Rwf yafatiye umuntu mu kimina, akanga kuryishyura, ingingo abaturanyi bavuga ko “ari ukugira impuhwe zikabije.” BWIZA yanyarukiye mu isanteri ya Kampala, ni mu muhanda werekeza i Muhanga unyuze ahitwa Vunga, iganira n’abaturage bavuga ko uyu Nyirasafari yagiraga ukwizera abantu agakabya ku buryo bwari ubwa kabiri afatiye umuntu amafaranga ku cyizere gusa. Benshi mu bavugiye kuri mikoro zacu, ntawashatse ko amazina ye atangazwa. Umwe muri aba, ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 37, ati ” Uriya mugore yiyahuriye mu ruzi rwa Mukungwa kuko hari umuntu yafatiye ibihumbi magana inani nta rwandiko. Ibaze na we, ni ukwizera gusa? Ni impuhwe zikabije zo kumva ko yafasha buri umwe kuko biriya bwari ubwa kabiri bibaye, agafatira amafaranga umuntu mukimina, akamwihakana, akaba ari we uyishyura. Yagiraga impuhwe agakabya.” Mugenzi we yunzemo ngo ” Amaze icyumweru bikekwa ko yaguye mu ruzi. Ku cyumweru nibwo byamenyekanye ko arimo yapfiriye ariko amazi yabaye menshi, bari gushaka uko bayakamisha ariko biragoye ngo umurambo we uvemo. Ni umuntu yayafatiye amwizeye, amubwiye kuyishyura aramwihakana. Abo mu muryango we nabo banze kuyishyura, urumva ni menshi cyane!” BWIZA yavuganye kuri telefoni ngendanwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akagari ka Bikara, Gatera Pierre Celestin avuga ko kuri ubu umurambo wamaze kurohorwa, ukaba wajyanwe gukorerwa isuzuma mu Bitaro bya Ruhengeri. Gitifu ati ” Nibyo kubera ko amazi yari menshi byaratinze kumuvana mu mazi ariko kuri uyu wa Mbere byakunze. Birakekwa ko ari yiyahuye kubera ihungabana ry’ubwishyu bw’ayo mafaranga. Biracyakorwaho iperereza ariko abaturage bavuga ko ari iryo deni ryabiteye.” Yakomeje agira ati ” Nta muntu wafashwe ngo ni we wabigizemo uruhare gusa hari uwo ngo bari bafitanye ikibazo, bateganya kugikemura muri iyi minsi, sindamumenya amazina.” Uyu muyobozi yagiriye inama abaturage kutihererana ibibazo bafite, kugira uwo babibwira kandi bakegera ubuyobozi bukabafasha. Ati ” Urumva uriya mugore yarabyihereranye, yagize trauma [ihungabana] abo mu muryango we nabo baramutereranye. Ndasaba abaturage gutega amatwi abaje babagana, bakabafasha aho kubasubiza inyuma.” Nyakwigendera yari afite imyaka 40 asize umugabo we, Musabyimana Mathias n’abana batanu. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


