Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe yafashe Ndayambaje Bahati w’imyaka 27 ukurikiranyweho icyaha cyo kwica Rutayisire George ku itariki ya 11 Gashyantare 2021 akanamwiba. Amakuru BWIZA ikesha urubuga rwa Twitter rwa RIB avuga ko iperereza rirakomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Uwishwe ni mwene Rubangura Uzziel. Umuvugizi RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko Ndayambaje w’imyaka 27 yafashwe tariki ya 21 Gashyantare, ku bufatanye n’abaturage. Asaba ko ubwo bufatanye bwakomeza no mu gukumira ibyaha. Ndayambaje Bahati ukurikiranweho kwica Rutayisire akanamwambura/RIB Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV




