Senateri Evode Uwizeyimana yavuze uko Kagame yamutandukanyije na Twagiramungu

Sangiza iyi nkuru

Senateri muri Sena y’u Rwanda, Evode Uwizeyimana, yatangaje ko yigeze kugirana imikoranire n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nka Faustin Twagiramungu na Paul Rusesabagina, gusa aza kwitandukanya na bo bigizwemo uruhare n’amagambo ya Perezida Kagame.

Senateri Uwizeyimana uri mu Banyarwanda bazobereye amategeko, yavukiye ku Ntenyo ho mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango.

Uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2007, yerekeza i Montreal ho muri Canada ari na ho yahuriye n’abarimo Paul Rusesabagina na Faustin Twagiramungu, n’ubwo uyu wa kabiri we bari basanzwe baziranye; dore ko yari yarigeze kuba Manager w’itsinda ryari rishinzwe kumwamamaza ubwo yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda muri 2003.

Senateri Uwizeyimana nyuma yo kuva mu Rwanda aho yari amaze igihe ari umucamanza mu nkiko zitandukanye akerekeza muri Canada, yakunze kumvikana ku bitangazamakuru mpuzamahanga nka BBC na VOA anenga ibyemezo bimwe na bimwe byafatwaga na Leta y’u Rwanda.

Uyu mugabo ubwo yari yatumiwe mu kiganiro ‘Sunday Choice Live’ cya ISIBO TV, yavuze ko kwisuzuma agasanga yari yarayobye ari byo byatumye afata icyemezo cyo kugaruka kubaka urwamubyaye, bihabwa umugisha n’amagambo Perezida Kagame yavugiye i Toronto mu 2013 ubwo yari yahitabiriye Rwanda Day.

Agaruka ku mikoranire ye na Twagiramungu yagize ati: “Naragiye nsanga hari abantu koko, bo bafite gahunda yo kuvuga ngo barashaka guhindura ibintu mu Rwanda, bamwe bakabishyiramo n’imvururu, abandi bati ‘dufite ingabo muri Congo’, kuko narababwiraga nti ‘mushyire umushinga wanyu ku meza ndebe ko ushoboka'”.

“Nta banga ririmo nkabaza Rukokoma. Twagiramungu Faustin kuko nigeze no kuba manager we wa campaign ubwo yazaga kwiyamamaza hano mu 2003 yiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repububulika buriya ni indi paranthèse y’ubuzima bwanjye ntajya mvuga, ariko abantu barayizi hano.”

Senateri Uwizeyimana ngo yasabye Twagiramungu gushyira ku meza umushinga we wo kurwanya u Rwanda kugira ngo asuzume ko ushoboka, bijyanye n’uko yabaga yamugaragarije uko inzego zose z’igihugu zubakitse.

Yakomeje avuga ko byageze ku rwego abwira Twagiramungu n’abo bari bahuje umugambi [ba Rusesabagina] ati: “Ushobora gukora politiki yo kurwanya ubutegetsi cyangwa gukuraho leta, ukayikora wigana? Ukavuga uti ‘none se ko RPF yatangiriye hanze y’igihugu ikarwana igafata igihugu, kuki twebwe tutabigeraho?”

Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko hari aho byageze Twagiramungu akajya amwita maneko, ati: “Wowe uri maneko, wowe ukorana na Leta”, ariko bigaterwa n’uko yamubwiraga ko hari ubundi buryo bwo gukora Politiki butari uguhangana na Leta y’u Rwanda yamurushaga imbaraga.

Ati: “Njye nkamubwira nti ‘Iyi leta itandukanye n’iya Habyarimana’. Wowe ntushobora kurwanya sisitemu ya RPF nk’uko warwanyije iya Habyarimana. Mbere na mbere iya Habyarimana wayirwanyije uri mu gihugu iyi ngiyi uri mu mahanga umaze imyaka 20, wabaye Minisitiri w’Intebe, ubu undi mwanya ushaka ni uwuhe, niba ari na Politiki yo kurwanira imyanya?”

Uko Senateri Me Evode yatangiye urugendo rwo kugaruka mu Rwanda

Muri 2012 uwari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Inyumba Aloisea, yagiriye uruzinduko rw’akazi i Montreal muri Canada, ahahurira na Senateri Evode Uwizeyimana.

Icyo gihe yamwumvishije buryo ki ari muto, afite ubwenge; amusaba kwirinda guheka amateka atari aye.

Nyuma y’umwaka n’amezi icyenda Senateri Evode ahuye na Inyumba, Perezida Kagame ni bwo yagiye i Toronto aho yari yitabiriye ununsi wa Rwanda Day, ahavugira amagambo yatumye Evode yiyemeza gutaha.

Avuga kuri uwo munsi yagize ati: “Amagambo yanzanye ntabwo agoye. Perezida Kagame mbere na mbere yaratangiye ati ‘ntabwo twasubiza ibihe inyuma’. Dufite amateka mabi, dufite ibyatubayeho, ni amateka yacu nta kundi twabigira, ariko dufite ubwenge n’ubushobozi bwo kugena ejo hacu hazaza heza.”

“Yararangije aravuga ati ‘mwese uko muri ahangaha, hari abahashye ubwenge mubuzane turabukeneye, abahashye ubushobozi bw’amafaranga mukore ishoramari iwanyu, muze murebe amahirwe ahari, arangije aravuga ati ‘abahashye imico mibi muyigumane hano.”

Uwizeyimana avuga ko imbwirirwaruhame ya Perezida Kagame iha amahirwe Umunyarwanda wese ari yo yatumye yiyemeza kugaruka mu Rwanda, nyuma yo gusesengura amateka ye agasanga ari ngombwa.

Magingo aya Evode Uwizeyimana ni umusenateri muri Sena y’u Rwanda, umwanya yahawe mu mwaka ushize nyuma yo kwegura ku nshingano z’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe kurengera Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Senateri Evode Uwizeyimana yavuze uko Kagame yamutandukanyije na Twagiramungu
    Evode,uratubeshya.Waje baramaze kugupangira umwanya uzakoramo.Baguhaye “umugati utubutse” niyo mpamvu watashye.Gusa ujye wibuka ukuntu watukaka FPR kuli BBC.Ni umugati baguhaye wakulikiye.Nkeka ko ku mutima wawe udakunda FPR.

  2. Senateri Evode Uwizeyimana yavuze uko Kagame yamutandukanyije na Twagiramungu
    Evode,uratubeshya.Waje baramaze kugupangira umwanya uzakoramo.Baguhaye “umugati utubutse” niyo mpamvu watashye.Gusa ujye wibuka ukuntu watukaka FPR kuli BBC.Ni umugati baguhaye wakulikiye.Nkeka ko ku mutima wawe udakunda FPR.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *