Nta gihindutse, Perezida w’u Bufaransa azasura u Rwanda mu gihe cya vuba

Sangiza iyi nkuru

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa ateganya gusura Rwanda hagati ya Mata na Gicurasi 2021 ubwo iki gihugu kizaba kiri mu bihe by’iminsi 100 yo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27.

Jeune Afrique dukesha aya makuru yatangaje ko uru ruzinduko rwa Perezida Macron ruzakurikira urwo azagirira muri Angola no muri Afurika y’Epfo.

Gusa ariko ngo izi nzinduko zaba bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 kizaba gihagaze ku rwego mpuzamahanga, bikaba bishoboka ko zakomwa mu nkokora n’iki cyorezo gikomeje gukaza umurego mu bihugu birimo u Bufaransa.

Perezida Macron aheruka gutumirwa mu Rwanda na Perezida Paul Kagame mu 2019, aho byari biteganyijwe ko aza muri Mata mu gihe cyo Kwibuka, gusa ntiyabonetse ahubwo yohereje intumwa.

Mu Gushyingo 2020, ni bwo Perezida Macron yatangaje ko afite gahunda yo gusura u Rwanda muri uyu mwaka w’2021, ashimangira umubano mwiza ibihugu byombi bisigaye bifitanye.

Ku butegetsi butandukanye bw’u Bufaransa kuva mu 1994, umubano w’iki gihugu n’u Rwanda wagiye uzamo agatotsi bitewe n’uko iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi gishinjwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, akenshi cyagiye gihakana.

Gusa ubwo Perezida Macron yari amaze kujya ku butegetsi, yagiye agaragaza ubushake bwo kwifatanya n’u Rwanda mu gushaka umuti w’iki kibazo, ibihugu byombi bikabana neza.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *