Ibyo utamenye ku myemerere ya perezida mushya w’Amerika

Sangiza iyi nkuru

Donald Trump ni we perezida w’Amerika, uyu mugabo w’imyaka yatorewe kuyobora igihugu cy’igihangange ku isi akazaba ari perezida wa 45 uzaba ayobora Amerika kuva mu kwezi kwa mbere 2017.
Ubusanzwe Donald Trump ni umukirisitu w’itorero ry’Aba-Presbyterian ni (Abapoloso mu Rwanda), yabatirijwe muri iri dini kuva akiri umwana muto,
Ibijyanye n’imyizerere ya perezida Trump bisa nk’ibiteye urujijo kuko uyu mugabo adahakana ko ari umukirisitu wo mu idini ya… gusa bigatanga abatari bake kuba nta murongo wo muri Bibiliya azi mu mutwe.
Ubwe yiyamamaza Trump yagiye agaragaza kwiyambaza abakirisitu n’abavugabutumwa ngo bamufashe ndetse bazanamutore ibintu byanamuhiriye kuko byagaragaye ko 81% by’abatoye uyu mugabo ari Abakirisitu.
Hari ibintu bisa nk’ibitangaje byakunze kugarukwaho mu mwizerere ya Trump,
Mu kwezi kwa munani 2015, Trump yabajijwe umurongo wo muri Bibiliya umufasha kuruta iyindi yanga kuwutangaza avuga ngo ni ibanga rye bwite, nyuma yaje gusoma ibitekerezo bitandukanye byakurikiyeho bimushinja kuba yaba nta murongo numwe azi muri Bibiliya bituma ava ku izima atangaza ko akunda igitabo cy’Imigani ya Salomo.
[ad id=”44145″]
Icyo gihe Trump yavuze ko akunda igice cyo muri iki gitabo kivuga ngo “Ntukishingikirize ku kibi”. Abazi iki gitabo cyose bemeza ko aya magambo ntayanditsemo.
Mu kwezi kwa kane 2016, imwe mu maradio yo muri Amerika nabwo yongeye kubaza Perezida Trump niba hari umurongo cyangwa inyandiko yo mu gitabo cya Bibiliya yaba akunda ndetse ayo magambo akaba afite icyo amwigisha mu bikorwa bye bya buri munsi
Ubu bwo Trump yasubijwe ko amagambo amwubaka yo muri Bibiliya ari ayavuga ngo “Ijisho rihorerwe irindi” aya magambo yanditse mu gitabo cy’Abalewi, icyakora no mu isezerano rishya Yesu yagarutse kuri aya magambo yibutsa abigishwa be ko n’ubwo aya magambo yari yarabwiwe Abisirayeri bidakwiye ko umuntu wo mu gihe cya Yesu yayashingiraho ngo yihorere.
Trump yigeze gutangaza ko kuva yavuka atari yasaba Imana imbabazi,
Perezida Trump kandi aheruka nabwo kugongana na papa Francis (Umuyobozi w’abakirisitu gatulika) ubwo yatangazaga ko natorwa azubaka urukuta rutandukanya igihugu cy’Amerika na Mexique.

Donald Trump afite Bibiliya ye
Donald Trump afite Bibiliya ye

Kubera ibi bikorwa byose, bamwe mu banyamerika mu bihe byo kwiyamamaza bafataga Trump nk’aho yaba atari umukirisitu w’ukuri, icyakora bihanganiye kumutora bitewe n’uko yari umukandi w’ishyaka ry’Abarepubulika risanzwe rifite abayobokebenshi b’abakirisitu.
Umwe mu bavugabutumwakazi muri Amerika Paula White yatangaje ko ubwe yeretswe ko Trump ari umukirisitu w’ukuri, yagize ati “Ndababwira nshize amanga ko mfite ikizere ko nyakubahwa Trump ari umuyoboke wa Yesu Kristo ufite kugira imbabazi, kandi nizera ko ari umukirisitu ukomeje gukurira muri Yesu kimwe natwe twese”
[ad id=”44145″]
Kimwe n’abandi bavuga butumwa nk’uwitwa, James Dobson, washinze itorero ryitwa the conservative Focus on the Family bemeza ko Trump ari umukirisitu ukiri muto mu bwa mwuka
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *