Inteko y’umuco irakebura abavanga Ikinyarwanda n’indimi z’amahanga babyita ubusirimu kuko bitesha agaciro uririmi rwabo. Gusa ngo igiye no gushaka uko yahanga amagambo abura mu rurimi rw’ikinyarwanda kugira ngo haveho urwitwazo rwo gukomeza kukivangira. Mu gihe Abanyarwanda bishimira ko bafite ururimi rumwe rubahuza, ari rwo Ikinyarwanda hari bamwe harimo n’abakiri bato bavuga ko kuba cyaratangiye kuvangwa n’izindi ndimi z’amahanga, bibatera impungenge z’uko hatagize igikorwa cyazagera aho kigata umwimerere warwo. Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’ururimi n’umuco mu Nteko y’umuco, Uwiringiyimana Jean Claude, yabwiye RBA ko abantu badakwiye kwica Ikinyarwanda nkana bitwaje ubusirimu, ariko akanagaragaza ingamba zo kugisigasira zirimo kucyigisha abataragize amahirwe yo kukimenya no gushaka amagambo mashya aho akenewe. Yagize ati ”Hari abagikoresha mu buryo butanoze ku bushake bwabo bakeneye no kwigishwa cyane kuko akenshi biba bishingiye ku myumvire kumva ko navanga Ikinyarwanda n’izindi ndimi aba abaye umusirimu, ariko ubwo busirimu nkunda kubwita ubusirimu busiribanga umutungo wawe, agaciro kawe, nta busirimu mbona, abo ni bo baduhangayikishije cyane kandi usanga ari na babandi bavuga rikumvikana…” Akomeza agira ati ” Itsinda rya 2 tutarenganya ni babandi batabashije kwiga Ikinyarwanda ni yo mpamvu iyo gahunda ya NDIGA IKINYARWANDA twavuze ireba cyane cyane abo ngabo tugomba kubafasha kwiga Ikinyarwanda. Icyiciro cya 3 ni kwa kuvanga uvuga uti namwe ntimwaduhaye amagambo y’Ikinyarwanda, ni yo mpamvu Inteko y’Umuco ifite gahunda yihutirwa cyane yo guhanga Amuga mu ngeri zitandukanye z’ubumenyi.” Ndayishimiye Janvier ukurikirana cyane akanasoma ibijyanye n’ubuvanganzo, umuco n’amateka by’u Rwanda, avuga ko abantu baramutse bashishikajwe no kwiga, gukunda no kuvuga neza Ikinyarwanda byakirinda gutakaza umwimerere wacyo. Ibi abihuriraho na Bazirushaka Isaie, umushakashatsi akaba n’umanditsi w’Ikinyarwanda we ubihuza no kuba byakwangiza n’umuco nyarwanda. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Inteko y’Umuco igiye guhanga amagambo mashya ngo ifashe ‘abasirimu’
Ibyo mwirwa mukora mwihangira imirimo mutoba ikinyarwanda ntabwo bikwiye nagato. Ikinyarwanda kirazwi gifite amategeko y’igenamajwi , amasaku , utwatuzo n’ibindi. Abadashaka kubimenya ntimukabateho igihe ngo bitume mwirwa mutobatoba ururimi .
Inteko y’Umuco igiye guhanga amagambo mashya ngo ifashe ‘abasirimu’
Ibyo mwirwa mukora mwihangira imirimo mutoba ikinyarwanda ntabwo bikwiye nagato. Ikinyarwanda kirazwi gifite amategeko y’igenamajwi , amasaku , utwatuzo n’ibindi. Abadashaka kubimenya ntimukabateho igihe ngo bitume mwirwa mutobatoba ururimi .