Urubyiruko mu gihugu cya Kenya rwamaganye Leta ngo ireke gutera imiti yica inzige kuko ngo zabaye imari ishyushye, yatumye babona akazi muri iki gihe. Bavuga ko kuri ubu hari kompanyi iri kugura izi nzige, ikazikoramo ibyo kurya by’amatungo. Ubu rero babonye isoko ryazo kuko abirirwa bazifata bajya kuzigurisha. Bavuga ko Leta nikomeza kwica izi nzige bazabura akazi nk’uko ibitangazamakuru birimo EATV byabigarutseho. Umwe muri bo ati ” Leta niba izakomeza gutera iriya miti iduhe akazi kuko turaza kukabura.” Mu amashusho BWIZA yabonye, abarimo urubyiruko bagaragara mu bihuru, bavuza ibijerekani ngo inzige ziguruke bazifate. Abandi bafite iminzani n’imifuka ku rutugu bagana ahari imashini isya inzige, zikavamo ibyo kurya. Bahuriza ku kuba muri iyi minsi bari babonye icyo bakora kibinjiriza amafaranga. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


