Umusaza w’imyaka 73 yarongoye umukecuru wa 91 bari bamaze imyaka 10 bakundana

Sangiza iyi nkuru

Umukecuru w’imyaka 91 witwa Evelina Meadder Wilson n’umukambwe wa 73 witwa Calgent Wilson, bakoze ubukwe nyuma y’imyaka 10 bari mu munyenga w’urukundo.

Meadder n’umukunzi we bombi bakomoka mu gihugu cya Jamaica.

The Mirror yanditse ko urukundo rwa Evelina na Calgent rwatangiye muri 2009 ubwo uyu mukecuru yarwaraga, bikarangira uyu musaza usanzwe ari umuhinzi ashoye amafaranga menshi kugira ngo amuvuze.

Evelina avuga ko mu myaka irenga 10 amaze akundana n’uriya mukambwe, yakundaga kumubaza niba bazashyingiranwa ariko ngo akabikora bose bahaze agasembuye.

Ati: “Yakundaga kuvuga ku byo kurushinga igihe cyose yabaga yanyoye yasinze bigatuma nibaza ubwoko bw’ubwo busabe.”

Aba bombi bakoze ubukwe ubwo Madamu Evelina Meadder Wilson usanzwe ufite abana bane yizihizaga isabukuru y’imyaka 91. Bwabereye mu gace k’iwabo ahitwa St Thomas muri Jamaica.

Uyu mukecuru yavuze ko yangaga kwemera gushyingiranwa n’uyu musaza kubera ko ngo atamubwiraga ko amukunda atasinze ariko ngo abagize umuryango we bamusabye ko yemera ko bashyingiranwa kugira ngo uyu musaza yishime.

Evelina ni we wahisemo ko ubu bukwe bwe buba ku munsi we w’amavuko, umukobwa we aramutegura arangije amushakira n’agatimba ndetse n’ibirungo aramutera.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *