Hari n’uzava i Ndera umunsi umwe ahite aba umunyamakuru_Ingabire M. Immaculée

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamanga Urwanya Ruswa n’akarengane mu Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, asanga hari n’abarwayi bo mu mutwe bashobora kuzava i Ndera bagahinduka abanyamakuru, kubera akavuyo kari mu itangazamakuru Nyarwanda.

Ingabire yabigarutseho mu gihe bamwe mu banyamakuru bashinjwa ubunyamwuga buke, bikanajyana n’ibitangazamakuru bimwe na bimwe bikora nta murongo ngenderwaho.

Ni mu gihe kandi nanone mu gihugu hamaze igihe humvikana bamwe mu banyamakuru n’ibitangazamakuru bashinjwa guha umwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bo bakagaragaza ko nk’abanyamakuru bafite uburenganzira bwo kwishyira bakizana.

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, mu ntangiriro z’uku kwezi, yatunze agatoki abarimo Real Talk Channel y’umunyamakuru Etienne Gatanazi, Umubavu TV, Umuryango TV na Ukuri Mbona.

Abakomeje gutungwa agatoki kandi barimo n’umunyamakuru Bagiruwubusa Eric wa Ijwi rya Amerika ukunze kugaragaza ko ibimuvugwaho nta shingiro bifite.

Gatanazi aganira na Popote.rw, yavuze ko hari n’abamwita ikigarasha ariko ngo ntacyo bimubwiye kuko azi neza ko akora akazi ke nk’uko amahame y’itangazamakuru abiteganya.

Ati, “Wari wumva Eric Bagiruwubusa yaretse gukora? Baretse kumuvuga se? Uwo wa CNLG yagiye kuri televiziyo aramuvuga, yagiye mu Nteko aramuvuga, wari wumva yaretse kuvuga?”

Mu kiganiro Madamu Ingabire yagiranye na BWIZA TV, we yagaragaje ko abanyamakuru Nyarwanda badakwiye guha uruvugiro abapfobya Jenoside cyangwa abasebya Leta y’u Rwanda.

Ingabire usanzwe afite ubunararibonye mu mwuga w’itangazamakuru yize akanakora igihe kirekire, yagaragaje ko abanyamakuru badakwiye kwitwaza ukwishyira ukizana ngo batandukire, atanga urugero rwo kuba nta munyamakuru w’Umunyamerika wigeze aha ijambo Osama Bin Laden.

Ati: “Ubundi umunyamakuru w’umwuga hari n’ibintu udashobora kwamamaza mu gitangazamakuru cyawe. Bazanyereke umunyamakuru w’Umunyamerika n’umwe wagiye agaha ijambo Bin Laden. Bazamunyereke umwe, bambwire ngo ubu rero nanjye ndi mu bwisanzure bw’itangazamakuru.”

Ingabire Marie Immaculée asa n’ugaragaza impamvu hari ibisigaye bitagenda neza, yagaragaje ko mu Rwanda umuntu wese asigaye abyuka agakora Itangazamakuru nta n’ubumenyi arifiteho, ku buryo hari n’impungenge z’uko hari abazava i Ndera na bo bakiyita abanyamakuru.

Ati: “Muri uru Rwanda umuntu wese asigaye abyuka akitwa umunyamakuru, ntabwo tukimenya gutandukanya umunyamakuru w’umwuga n’utari we. Ushatse wese aba we ku buryo hari n’umuntu uzava i Ndera umunsi umwe ahite aba umunyamakuru kandi utaramenya ko yakize neza.”

Ku bwa Ingabire, ubwisanzure bw’itangazamakuru busobanura kugira ibikoresho byo gushaka amakuru, kugira ikarine (carnet) irimo amaderesi y’abo umunyamakuru akeneraho amakuru, kuba ashobora kubona inkuru kuri buri wese adashobora kuyimwima no kuba umunyamakuru afite ubumenyi bwo gutara amakuru.

Uyu muyobozi yagaragaje ko hari abanyamakuru batangaza inkuru badafitiye gihamya bagamije gusa kugwiza abasomyi, ashimangira ko bashobora kuzateza ibibazo.

Yagaragaje kandi abenshi mu banyamakuru batazi amategeko agenga igihugu, ku buryo batambutsa ibintu bidaheruka mu mategeko, bigatuma bayobya abakurikira ibyo batangaza.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. Hari n’uzava i Ndera umunsi umwe ahite aba umunyamakuru_Ingabire M. Immaculée
    Turababaye cyane, umuryango nya Rwanda ( association y’abafite ibibazo by’ ubuzima bwo mumutwe) twasabaga Ingabire M. Immaculee, ko atazajya agereranya abantu badashobotse ngo abagereranya natwe, twe twivuriza i ndera, ntabwo turi abavuga ibidashoboka, cyangwa ngo dukore ibidakwiye , hari benshi biyita bazima kandi bafite ineso mbi , birababaje kubona uwiyita ko aharanira uburenganzira, avuga kandi agatanga ikigereranyo kubantu bafite ibibazo byo mumutwe, i ndera se wagizengo abahivuriza hari ikosa bakoreye imana, ese Ingabire wowe ubwo uteekereza ko wowe hari urukingo wafashe rwatuma utaza kuhivuriza, twe twamenye ko dufite ikibazo cy’ubuzima bwo mumutwe tujya kwivuza, tubabajwe na benshi mwiyita bazima ariko ari mwe murembye. iyo mvugo ya ingabire tuyamaganye twivuye inyuma kuko ni uguhamagarira abantu ko dukwiye guhabwa akato, ingabire ndamusabira amahugurwa.

      @Claver; Ndumva Ahubwo wasubuzwa Indera; ntabwo urakira neza. Merci

        junior ubwo bivuze ko umuntu uvuye indera aba ari ikibazo muri society, ubwo se ibyo bitaro bimaze iki niba umuntu asohoka ntacyo agiye kumara ahubwo igiye gutwza ibibao=zo society, ( gusa wowe junior nabandi mudasobanukiwe ibyo mumutwe nimwe nasabiye amahugurwa) kuko aho mugereranya ko ntakamaro bafite bafasha abantu bagataha bakize ahubwo ikibazo dufite nuko abafite ubwo burwayi mutabizi ngo muze mufashwe, nagusaba ko uzaza nkagutembereza ibyo bitaro ukareba ibikorwa bikomeye bakorera abanyarwanda, cg se ukumva nubuhamya bwabahafashirijwe wowe wita ko badashoboye, abenshi ntiwanafungura udushumi tw’inkweto zabo. ahibwo nuko ayo makuru utayafite. njye icyo namaganye nugupfobya abahawe service z’ubuzima bwo mumutwe, ese amafaranga leta ishyiramo ubwo yaba apfa iki niba umuntu usohotsemo nkurikije amagambo ya Immacculee , amugereranya n’abavuga mahomvu. ibyo nibyo nise gupfoby a service za ndera, wenda iyo agereranya abavuga ibidakwiriye n’umurwayi ikinjira mu bitaro i ndera kuko we aba ataramera neza, ariko uwamaze gusezererwa we ntaho aba atandukaniye naburi wese. UBWO SE IYO UMUNTU ARWYE DIARHEE BIVUGA KO ICYO GIHE ABA AFITE UMWANDA( ASHOBORA NO KWITUMA MUMYENDA YAMBAYE) ESE IYO AVUWE AGASEZERERWA MUGUMYA KUMUREBERA MURI WA MWANDA , MU MWITA UMUNYAMWANDA? ESE UKIZE MALARIA AKOMEZA KWITWA UMURWAYI IYO YAVUWE AGAKIRA, ? , Ibyo nibyo maze gusobanura ko mukeneye amahugurwa kuri mental health, kuko ushobora kuba ifite boss wivurije i ndera aguhemba neza kandi utazi ko yahivurije.

      2. Hari n’uzava i Ndera umunsi umwe ahite aba umunyamakuru_Ingabire M. Immaculée

  3. Hari n’uzava i Ndera umunsi umwe ahite aba umunyamakuru_Ingabire M. Immaculée
    Juif ubwose wowe umumariye iki? ko nawe umubwiye imvugo imukomeretsa.

  4. Hari n’uzava i Ndera umunsi umwe ahite aba umunyamakuru_Ingabire M. Immaculée
    Juif ubwose wowe umumariye iki? ko nawe umubwiye imvugo imukomeretsa.

  5. Hari n’uzava i Ndera umunsi umwe ahite aba umunyamakuru_Ingabire M. Immaculée
    Nonese kuvugishukuri nibyo bituma umunyamakuru ataba umunyamwuga
    Mujye murekakutubeshya
    Ubwose umunyamwuga nutazavuga kuri politic yurwanda,
    Cg Iyojenocide mwirirwamuririmba mushyirurwango mubantu niyo ibagira abanyamwuga
    Birabareba gusa nuko niritariri ryaracyeye

  6. Hari n’uzava i Ndera umunsi umwe ahite aba umunyamakuru_Ingabire M. Immaculée
    Nonese kuvugishukuri nibyo bituma umunyamakuru ataba umunyamwuga
    Mujye murekakutubeshya
    Ubwose umunyamwuga nutazavuga kuri politic yurwanda,
    Cg Iyojenocide mwirirwamuririmba mushyirurwango mubantu niyo ibagira abanyamwuga
    Birabareba gusa nuko niritariri ryaracyeye

  7. Hari n’uzava i Ndera umunsi umwe ahite aba umunyamakuru_Ingabire M. Immaculée
    Nonese kuvugishukuri nibyo bituma umunyamakuru ataba umunyamwuga
    Mujye murekakutubeshya
    Ubwose umunyamwuga nutazavuga kuri politic yurwanda,
    Cg Iyojenocide mwirirwamuririmba mushyirurwango mubantu niyo ibagira abanyamwuga
    Birabareba gusa nuko niritariri ryaracyeye

  8. Hari n’uzava i Ndera umunsi umwe ahite aba umunyamakuru_Ingabire M. Immaculée
    Nonese kuvugishukuri nibyo bituma umunyamakuru ataba umunyamwuga
    Mujye murekakutubeshya
    Ubwose umunyamwuga nutazavuga kuri politic yurwanda,
    Cg Iyojenocide mwirirwamuririmba mushyirurwango mubantu niyo ibagira abanyamwuga
    Birabareba gusa nuko niritariri ryaracyeye

  9. Hari n’uzava i Ndera umunsi umwe ahite aba umunyamakuru_Ingabire M. Immaculée
    Abavurirwa I ndera ni abantu nkabandi kanda basuoboye ntiyagombaga kubatangaho urugero rwabavuga ibyo bibone barashoboye kd Ndera yubahwe

  10. Hari n’uzava i Ndera umunsi umwe ahite aba umunyamakuru_Ingabire M. Immaculée
    Abavurirwa I ndera ni abantu nkabandi kanda basuoboye ntiyagombaga kubatangaho urugero rwabavuga ibyo bibone barashoboye kd Ndera yubahwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *