Minisitiri Busingye yahishuye ko u Rwanda rwishyuye indege yazanye Rusesabagina

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston yahishyuye ko Leta y’u Rwanda ari yo yishyuye indege yazanye Paul Rusesabagina ushinjwa ibyaha by’iterabwoba.

Yabitangarije umunyamakuru Mark Lamont Hill wa Al Jazeera mu kiganiro UpFront, cyagiye ahagaragara kuri uyu wa 26 Gashyantare 2021.

Uyu munyamakuru yabajije Minisitiri Busingye ibijyanye n’imigendekere y’urubanza rwa Rusesabagina, uburenganzira bwe mu by’amategeko, imibereho ye muri gereza n’uko ari gufata imiti yandikiwe n’abaganga.

Yamubajije kandi uburyo Rusesabagina yageze mu Rwanda avuye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), ashingiye ku makuru ya Pasiteri Niyomwungere Constantin washutse uyu musaza w’imyaka 66 y’amavuko bakazana mu ndege bwite (private jet), akisanga i Kigali yari azi ko agiye mu Burundi.

Kuri iki kibazo, Lamont Hill yavuze ko hari amakuru y’uko Leta y’u Rwanda yaba yarishyuye iyi ndege yazanye Rusesabagina i Kigali, amubaza niba koko byaba ari ukuri.

Lamont Hill ati: “Ntabwo mwishyuye indege yajyanye Bwana Rusesabagina mu Rwanda? Ni nde wabikoze? Mbwira uwabikoze. Ndabaza ni nde wishyuye?”

Minisitiri Busingye yasubije ati: “Leta (government) yarishyuye!” Akomeza abwira uyu munyamakuru ati: “Nakubwiye ko hari umuntu wari umaze igihe kinini akorana na Rusesabagina, wagiraga uruhare mu iperereza ryacu, wemeye kumuzana, ubwishyu rero bwari ubwo kumufasha kugeza Rusesabagina mu Rwanda. Guverinoma ntiyagize uruhare mu kumutwara, kwari ugufasha uyu mugabo washakaga kumugeza mu Rwanda.”

Tariki ya 31 Kanama 2020 ni bwo RIB yatangaje ko Rusesabagina ari mu maboko yayo, akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba. Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa mu mizi tariki ya 17 Gashyantare 2021, rusubukurwa kuri uyu wa 26 Gashyantare, gusa yakomeje gutanga inzitizi, zituma urubanza rudakomeza nk’uko byari biteganyijwe. Azagaruka mu rukiko tariki ya 5 Werurwe 2021.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Minisitiri Busingye yahishuye ko u Rwanda rwishyuye indege yazanye Rusesabagina
    Mbese burya ni uko byagenze? Ko numva bimwe bavuga by’ishimuta byaba bifite ishingiro? Tubirekere inkiko wenda ukuri kuzagaragara.

  2. Minisitiri Busingye yahishuye ko u Rwanda rwishyuye indege yazanye Rusesabagina
    Mbese burya ni uko byagenze? Ko numva bimwe bavuga by’ishimuta byaba bifite ishingiro? Tubirekere inkiko wenda ukuri kuzagaragara.

  3. Minisitiri Busingye yahishuye ko u Rwanda rwishyuye indege yazanye Rusesabagina
    @Kagina, none ??? ibyo rwose ntakibazo…ahubwo bishoboka twanishyura icyigajuru kikatuzanira izo nyangabirama zica abanyarwanda. so what ??? erega ndabona kwishura indege byabaye issue…

  4. Minisitiri Busingye yahishuye ko u Rwanda rwishyuye indege yazanye Rusesabagina
    @Kagina, none ??? ibyo rwose ntakibazo…ahubwo bishoboka twanishyura icyigajuru kikatuzanira izo nyangabirama zica abanyarwanda. so what ??? erega ndabona kwishura indege byabaye issue…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *