Perezida Ndayishimiye yaheje u Rwanda mu ijambo yavugiye mu nama ya EAC

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yanze kuvuga u Rwanda mu kanwa ke, ubwo yagezaga ijambo ku bakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya 21 y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ni inama yabaye kuri uyu wa Gatandatu iyobowe na Perezida wa Repububulika, Paul Kagame wasimbuwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ku buyobozi bw’uriya muryango.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye mu ijambo rye, yagiye akomoza kuri buri kimwe mu bihugu bigize EAC, uretse u Rwanda rusanzwe rudafitanye umubano mwiza n’igihugu ayoboye.

Perezida Ndayishimiye avuga kuri Kenya, yashimiye Perezida wayo, Uhuru Kenyatta na Peter Mathuki bahawe inshingano nshya mu buyobozi bwa EAC.

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yakomereje kuri Tanzania, yihanganisha Perezida John Pombe Magufuli n’abaturage be ku bw’urupfu bwa Seif Sharif Hamad wahoze ari Visi-Perezida wa Zanzibar uheruka gupfa.

Perezida Ndayishimiye kandi yashimiye Magufuli na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda bongeye gutorerwa kuyobora ibihugu byabo.

Sudani y’Epfo yo yayihanganishije ku bw’urupfu rwa Mou Mou Athian wahoze ari Umunyamabanga wayo ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Perezida Kagame wayoboye iriya nama mu ijambo rye, we yashimiye Perezida Kenyatta cyo kimwe na Peter Mathuki bahawe inshingano nshya mu buyobozi bw’uriya muryango.

Perezida Kagame kandi yashimiye Umurundi Libérat Mfumukeko wari umaze umwaka ari Umunyamabanga Mukuru wa EAC.

Perezida Ndayishimiye yanze kuvuga u Rwanda mu ijambo rye, mu gihe bagenzi be b’ibindi bihugu bashimiye u Rwanda na Perezida Kagame ku bw’imirimo yakoze mu gihe cy’umwaka yari amaze ayobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Perezida Ndayishimiye yaheje u Rwanda mu ijambo yavugiye mu nama ya EAC
    None ngo uwo muryango uzagera ku ntego zawo n’inzangano ziwuhoramo!Uretse ko kwangwa n’u Burundi nta kibazo mbibonamo!

  2. Perezida Ndayishimiye yaheje u Rwanda mu ijambo yavugiye mu nama ya EAC
    None ngo uwo muryango uzagera ku ntego zawo n’inzangano ziwuhoramo!Uretse ko kwangwa n’u Burundi nta kibazo mbibonamo!

  3. Perezida Ndayishimiye yaheje u Rwanda mu ijambo yavugiye mu nama ya EAC
    Erega Urwanda ruramuremerera jyewe ndamwumva.None se bikaba byamumariye iki Kandi yemeye kiyoborwa na Prezida w’Urwanda ko ari we wayoboye Inama. Gusa Uburundi buzahura n’ikibazo cyo kiyoborwa na generation y’aba Prezida bameze kimwe bahuriye k’ubushobozi buke(immaturity presidents). Kandi bigaragara ko ariko bizakomeza kumera imyaka myinshi kuko bagera ku butegetsi kubera iturufu y’ubwoko ariko bitavuye kuri smartness y’ubwonko.Tell President tell Nation. Kuko kunanirwa kwiyumanganya mu sommet nkiriya ukananirwa gukora deplomacy, ntabwo uba ukwiye kwicara kumeza imwe n’abandi banyacyubahiro nkabariya. You don’t merit a high table

    1. Perezida Ndayishimiye yaheje u Rwanda mu ijambo yavugiye mu nama ya EAC
      niwiririre numuryango wawe niko yesu yavuze ureke gusha ataco wokora

    2. Perezida Ndayishimiye yaheje u Rwanda mu ijambo yavugiye mu nama ya EAC
      niwiririre numuryango wawe niko yesu yavuze ureke gusha ataco wokora

  4. Perezida Ndayishimiye yaheje u Rwanda mu ijambo yavugiye mu nama ya EAC
    Erega Urwanda ruramuremerera jyewe ndamwumva.None se bikaba byamumariye iki Kandi yemeye kiyoborwa na Prezida w’Urwanda ko ari we wayoboye Inama. Gusa Uburundi buzahura n’ikibazo cyo kiyoborwa na generation y’aba Prezida bameze kimwe bahuriye k’ubushobozi buke(immaturity presidents). Kandi bigaragara ko ariko bizakomeza kumera imyaka myinshi kuko bagera ku butegetsi kubera iturufu y’ubwoko ariko bitavuye kuri smartness y’ubwonko.Tell President tell Nation. Kuko kunanirwa kwiyumanganya mu sommet nkiriya ukananirwa gukora deplomacy, ntabwo uba ukwiye kwicara kumeza imwe n’abandi banyacyubahiro nkabariya. You don’t merit a high table

  5. Perezida Ndayishimiye yaheje u Rwanda mu ijambo yavugiye mu nama ya EAC
    Perezida we ntacyo bitwaye, twara ijambo ryawe maze ndore; ibikorwa byacu birivuga Bwana Perezida

  6. Perezida Ndayishimiye yaheje u Rwanda mu ijambo yavugiye mu nama ya EAC
    Perezida we ntacyo bitwaye, twara ijambo ryawe maze ndore; ibikorwa byacu birivuga Bwana Perezida

  7. Perezida Ndayishimiye yaheje u Rwanda mu ijambo yavugiye mu nama ya EAC
    Najewe mbona kwangwa nabarundi ntagihombo twebwe nkabanyarwanda dufite peeee ibyo nibo biremerera bazagumane kbc

  8. Perezida Ndayishimiye yaheje u Rwanda mu ijambo yavugiye mu nama ya EAC
    Najewe mbona kwangwa nabarundi ntagihombo twebwe nkabanyarwanda dufite peeee ibyo nibo biremerera bazagumane kbc

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *